Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abahawe impeta z’ishimwe basaba urubyiruko kwimakaza umuco w’Ubutwari

Friday 27 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Bamwe mu banyarwanda bahawe impeta z’ishimwe ku bw’ibikorwa bakoze biranga umutima w’ubutwari muri Jenoside yakorewe Abatutsi, basaba abakiri bato kwimakaza umuco wo kugira ukuri n’ubunyangamugayo kuko biganisha ku butwari.

Ni impanuro batanga ku bakiri bato n’Abanyarwanda muri rusange mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwizihize umunsi w’Intwari uzaba tariki ya mbere Gashyantare 2023.

Aba barimo Niyitegeka Sosytene mu 2007 wahawe impeta y’ishimwe n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame kubwo guhisha Abatutsu bahigwaga muri Jenoside yabakorewe mu 1994.

Avuga ko kugira ubutwari ari ukugira ibitekerezo bigutera kugirira umuntu wese neza, birinda inabi, ishari, ubugome n’ibindi.

Ati: “Aho niho ubutwari bukomoka. Ubundi kandi ntube watinya kuvuga ukuri, ngo ‘ukuri guca mu ziko ntigushye’, ntube watinya no kuguhagararira; ubwo nib wo butwari.”

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe CHENO, Rwaka Nicolas, avuga ko ubu hatanwga impeta z’ishimwe z’ubwoko burindwi kandi byakozwe mu rwego rwo gutoza abato umuco wo gushima.

Yabwiye Televiziyo y’igihugu ati: “Icyo biba bigamije ni uko buriya igihugu kidashima ntabwo akenshi cyimakaza indangagaciro yo gukora cyangwa gushima ikiza mukagaya ikibi. Twifuza yuko abantu gushima babigira umuco; umuntu wakoze ikiza agashimirwa kuko iyo ashimiwe bituma arushaho gukora neza, binamuha n’umurongo wo kurushaho kunoza ibyo akora.”

Impeta z’ishimwe zitangwa zirimo Impeta yo kubohora igihugu, yitwa Uruti, iyo kurwanya Jenoside yitwa Umurinzi, iy’Icyubahiro yitwa Agaciro, iy’Ubucuti yitwa Igihango, iy’Umurimo yitwa Indashyikirwa, iy’Umuco yitwa Indangamirwa ndetse n’impeta y’ishimwe y’Ubwtange yitwa Indengabaganizi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru