Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko hari ibiganiro biri gukorwa bigamije kurebera hamwe niba abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 18 mu Rwanda bashobora kwemererwa kujya bahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro, zibarinda gusama inda zitateganyijwe, bitabaye ngombwa ko hagishwa inama ababyeyi babo cyangwa ababarera, nk’uko byari bisanzwe bigenda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yatangaje ko Leta y’u Rwanda irajwe ishinga no gufasha abagore n’abakobwa muri rusange kubona serivisi zo kuboneza urubyaro igihe cyose bazifuje, ndetse ko hari kurebwa ku buryo n’abakobwa bari munsi y’imyaka 18, ubusanzwe batari bemerewe kwisabira izi serivise, bashobora kwemererwa kuzisabira no kuzihabwa.
Ibi bitangajwe mu gihe mu Rwanda habarurwa abagore bageze kuri 14% bavuga ko bataboneza urubyaro kuko batagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro.
Minisitiri yabitangaje mu kiganiro na Rwanda Today, avuga ko hari ibiganiro byinshi biri kureba niba abana b’abakobwa bakwemererwa kubona serivisi zo kuboneza urubyaro bitabaye ngombwa ko bagisha inama ababyeyi babo cyangwa babitwaza igihe bagiye kwa muganga kuzihabwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ati "Ibiganiro birakomeje. Biramutse byemejwe, ko abakobwa bakiri bato batangira guhabwa izo serivisi, byakongera umubare w’abazikoresha”.
Dr Ngamije yakomeje avuga ko kugira ngo Leta igeze izo serivisi ku bagore n’abakobwa bose bazikeneye, iri kwiga ku bundi buryo yageza izi serivisi ku baturage bitanyuze mu mavuriro ifatanyije n’imiryango y’Abihayimana, yamaze kugaragaza ko idashyigikira gahunda zo kuboneza urubyaro.
MINISANTE itangaje ibi mu gihe imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bwa ‘Demographic and Health Survey’, mu 2020 ivuga ko 64% by’abagore n’abakobwa mu Rwanda ari bo bagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro mu baba bagerageje kuzishaka.
Abagore n’abakobwa batagize amahirwe yo kujya mu ishuri ni bo cyiciro kitagerwaho n’izi serivisi kurusha abandi, aho bafite icyuho cya 19% by’abazishaka ariko ntibazibone.
Hari ababyeyi bamwe batatinyaga kwerurira Leta ko hakenewe ko abangavu nabo bemererwa kubona imiti na serivisi zo kuboneza urubyaro cyane ko abangavu bakora imibonano mpuzabitsina batikingiye kuko baterwa isoni, abandi batabona ibisobanuro byo kujya kwaka serivisi zo kwirinda gusama nko kugura agakingirizo kandi batarageza igihe cyo gushinga ingo, bigatuma inda ziyongera mu bangavu.
Abatabishyigikiye nabo bagaragaza ko mu gihe abangavu baba bakomorewe kuri izo serivisi bisa naho bazaba bemerewe ku mugaragaro ko gukora imibonano mpuzabitsina babyemerewe, bakagaragaza ko byatiza umurindi mu gusambana kw’abangavu n’urubyiruko muri rusange.


















