Abagabo benshi bo muri Afurika bagiye mu Burusiya bashukishijwe amasezerano y’akazi keza n’imishahara ihanitse, ariko bagezeyo bahatirwa kwinjira mu gisirikare no koherezwa ku rugamba muri Ukraine, nk’uko iperereza rya CNN ribigaragaza.
Anne Ndarua arwana no kwihangana iyo avuze ku mwana we w’ikinege, Francis Ndung’u Ndarua, wagiye mu Burusiya asezeranijwe akazi ko kuba injeniyeri w’amashanyarazi. Hashize amezi atandatu atabasha kumuvugisha, kandi kuva mu Ukwakira nta makuru afatika amufiteho.
Mu Ukuboza, Anne yakiriye videwo y’umuhungu we aburira abandi Banyafurika kutajya mu Burusiya bashukishijwe akazi. Nyuma y’icyumweru, indi videwo iteye ubwoba yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza Francis yambaye imyambaro ya gisirikare, afite igisasu ku gituza, abwirwa n’Umurusiya ko azakoreshwa nk’igikoresho cyo gusatira ingabo za Ukraine.
CNN yaganiriye n’Abanyafurika 12 bakomoka muri Kenya, Uganda, Ghana na Nigeria bakiri muri Ukraine. Bose bavuze ko basezeranyijwe imirimo ya gisivili nko kuba abashoferi cyangwa abarinzi, bagasezeranywa amafaranga yo gutangira akazi agera ku madolari 13,000, n’imishahara ihanitse.
Ariko bageze mu Burusiya, bavuga ko bahatiwe gusinya amasezerano ya gisirikare yanditse mu Kirusiya, nta basemuzi cyangwa abanyamategeko. Benshi bavuga ko bahawe imyitozo y’ibyumweru bike gusa mbere yo koherezwa ku rugamba, ndetse bamwe bakamburwa pasiporo zabo.
Bamwe muri aba bavuze ko batigeze bahembwa na gato, abandi bakavuga ko amafaranga yabo yibwe ku ngufu. Umwe yagize ati: “Umusirikare w’Umuruusiya yampatiye kumuha ikarita ya banki na PIN. Amafaranga yanjye yashizeho.”
Benshi banashinje abayobozi babo ivangura, ihohoterwa ryo mu mutwe no kubashyira mu bihe by’akaga kurusha abandi.
Abahunze bavuga ko winjira ugapfa cyangwa ugahunga
Patrick Kwoba na Charles Njoki ni bamwe mu Banya Kenya bashoboye gutoroka nyuma yo gukomerekera ku rugamba. Bombi bavuga ko bageze mu Burusiya batekereza ko bagiye gukora imirimo itarimo kurwana, ariko bagahita boherezwa imbere ku rugamba.
“Iyo winjiye mu gisirikare cy’u Burusiya, urahunga cyangwa ugapfa,” Kwoba yavuze, ashimangira ko kugaruka ari amahirwe adasanzwe.
Ibihugu byinshi bya Afurika birimo Kenya, Uganda na Afurika y’Epfo byemeye ko abaturage babyo bashutswe bakajya kurwanira u Burusiya. Ukraine na yo yasabye ibihugu bya Afurika guhagarika kohereza abagabo mu ngabo z’u Burusiya.
“Iyo bari ku rugamba, baba ari abanzi bacu kandi Ukraine yirwanaho,” ambasaderi wa Ukraine muri Kenya abwira CNN.
Iyi nkuru igaragaza isura y’akaga yihishe inyuma y’amasezerano y’akazi asezeranya byinshi ku mbuga nkoranyambaga. Abayobozi barasaba urubyiruko rwo muri Afurika kwitondera ayo masezerano no kubanza kugenzura amakuru neza mbere yo kujya mu mahanga.
Ivomo:CNN


















