Mutungirehe Samuel
Minisiti w’Uburezi Dr Uwamaliya Valentine, yatangaje ko nyuma y’ibyiciro bine byatsinze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza hari n’ikindi kiciro cya Gatanu, gikunze kwitwa Unclassfied (U) kirimo abanyeshuri 44 176, bangana na 17,50% batagejeje ku manona agaragaza ko batsinze.
Abo mu mashuri yisumbuye mu kiciro rusange bari mu kicoro cya gatanu nabo batagejeje ku manota fatizo y’abatsinze ibizamini ni 16 466 bangana na 13,6%.
igiteranyo cy’abo bose uko bari mu byiiciro bitanndukanye barenga gato ibihumbi 60, ni ukuvuga abanyeshuri 44 176 wongeyeho 16 466 bangana na 60.642.
Minisitiri Dr Uwamaliya yavuze ko nkuko bysabwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu aho basabye ko aba
Ati "Bitandukanye no ku yindi myaka rero kandi dushingiye ku mwanzuro wa 10 w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu aho usaba ko abanyeshuri batatsinze batagomba kwimuka ngo bajye mu kindi kiciro, abanyeshuri twagaragaje 44 176 barangije amashuri abanza ariko batabashije kugira amanota abemerera gukomeza mu mashuri yisumbuye ndetse n’abanyeshuri 16 466 nabo batagize amanota abemerera gukomeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye aba banyeshuri ntabwo bari buhabwe ibigo nkuko byari bisanzwe bigenda ahubwo aba banyeshuri bazafashwa babanze bagere ku kigero kibemerera kwimukira mu bindi byiciro. Ni ukuvuga ngo nta bigo bahawe."
Ubusanzwe abanyeshuri batageraga ku manota batizo mu byiciro byombi bajyaga nabo bahabwa ibigo ndetse n’amashuri yigenga akaba mu kicoro gikurikiyeho.
Yakomeje avuga ko bazongera gukora isuzuma cyangwa se ibizamini bisoza amashuri kugira ngo bazabashe gutsinda nabo bimukire mu byiciro bikurikiyeho nabwo bamaze gutsinda ku kigero giteganywa.
Muri rusange abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bari 251.906 barimo abakobwa 136 830 n’abahungu 115 076. Mu cyiciro rusange bakoze ari 121 626. Abakobwa 66240 n’abahungu 55 386.
Uko batsinze, abaza mu cyiciro cya mbere ( Division I) ni 14.373 bahwanye na 5,7%; mu cyiciro cya kabiri ni 54.214 bihwanye na 21,5%.
Abatsinze mu kiciro cya gatatu hajemo abanyeshuri 75.817 bihwanye na 30,10% na ho icya kane hazamo 63.326 bahwanye na 25,10%.
Muri rusange ikigero cyo gutsinda ibizamini nbya Leta mu mashuri abanza ikigero kiri kuri 82,5% naho mu cyiciro rusange batsinze kuri 86,2%.



















