Abasirikare 194 bakomerekeye mu butumwa bwa SADC bwiswe SAMIDRC muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo banyuze mu Rwanda bataha mu bihugu byabo.
Abatashye kuri uyu wa Mbere ni abaturutse muri Tanzania, Malawi na Afurika yepfo. ku ikubitiro hatashye abafite ibibazo bitandukanye, barimo abakomerekeye ku rugamba, abarwaye ndetse n’abagore batwite. Umubare munini kandi w’abatashye ni ab’igitsinda gore.
Aba Afurika y’Epfo ni 129, aba Malawi ni 40 mu gihe aba Tanzania ari 25.
Ahagana Saa Saba nibwo bageze ku mupaka w’u Rwanda, babanza gusakwa n’inzego zishinzwe umutekano, bajya guteza kashe muri pasiporo zabo ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Bagumye i Rubavu ku mupaka kugeza mu masaha y’umugoroba, Saa kumi n’ebyiri n’igice z’ijoro nibwo basohotse mu Mujyi wa Rubavu berekeza i Kigali.
Bamwe bari bambaye impuzankano za gisirikare, abandi bambaye imyenda isanzwe. Mu modoka barimo, abenshi bari abagore. Abari ku mupaka, barimo abari batwawe mu magare y’abafite ubumuga kuko intambara barwanye bakomerekeyemo bikarangira bacitse amaguru.
Kuva ku wa Gatanu nibwo byatangiye kuvugwa ko aba basirikare bagomba gutaha bava i Goma, gusa ku munota wa nyuma, iyi gahunda yaje gusubikwa ku mpamvu zitazwi.
Hari hashize ibyumweru bibiri hari ibiganiro bireba uburyo aba basirikare bataha ndetse byakozwe bigizwemo uruhare na Loni, iganira n’umutwe wa M23 umaze igihe usaba ko Ingabo za SADC zava muri RDC.
Urugendo rw’aba basirikare rutandukanye n’urwa bagenzi babo 18 bapfiriye muri Congo, kuko bo bambukiye ku mupaka wa La Corniche bagahita bakomereza i Kampala banyuze ku mupaka wa Cyanika.
Bose bari bamaze iminsi bari mu nkambi ya gisirikare ya Sake, aho bari bacunzwe n’umutwe wa M23, batemerewe kugira aho bajya. Ni ibintu byatangiye kuva uyu mutwe wafata Umujyi wa Goma, bakamanika amaboko, bagahagarika imirwano.
Bivugwa ko muri aba basirikare, harimo abagore babiri batwite.
Izi ngabo zageze muri Congo ku wa 15 Ukuboza 2023 mu butumwa bw’Umuryango ushinzwe Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, SADC, bwari bwiswe ubw’amahoro ariko byaje kugaragara ko ari ubugamije kurwana na M23.




















