Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Abatuye Goma mu myigaragambyo bashaka ibintu bibiri ku ngabo za EAC

Monday 6 February 2023
    Yasomwe na

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gashyantare Abakongomani batuye i Goma babyukiye mu mihanda bigaragambya basaba ko ingabo z’Umuryango wa Afurika ’Iburasirazuba EAC (EACRF) zimesa kamwe, zikarwana na M23 cyangwa zigataha.

Ni imyigaragambyo ikorwa n’abiganjemo urubyiruko, itewe inkunga na sosiyete sivile yaho, yatangiye ku wa Gatanu ubwo bumvaga ko Abakuru b’Ibihugu bya EAC batumijwe igitaraganya na Perezida Nkurunziza uyoboye EAC muri uyu mwaka, mu mama idasanzwe yiga ku kibazo cya Congo cyarushijeho gukaza umurego nyuma yaho humvikanye igisa nuko M23 yaba yafashe Sake, agace gafite kinini kavuze ku Mujyi wa Goma.

Amashyirahamwe agize sosiyete sivile yasabye abatuye Goma kumara iminsi itandatu, guhera ku wa mbere, nta gikorwa na kimwe bajyamo, ibizwi nka “Ville Morte.”

Jovial Eliezer umunyamakuru wa Colombe Fm muri Goma, avuga ko abantu benshi batinye kujya mu mirimo yabo kandi ko mu duce tumwe twa Goma nka Majengo habaye gukozanyaho hagati ya polisi n’urubyiruko rwafunze imihanda.

Rodriguez Katsuva uzwi mu nkuru zicukumbuye, yavuze ko abacanshuro b’abazungu binjiye mu bikorwa byo guhagarika iyi myigaragambyo mu Mujyi wa Goma, aho bari kugenda bakura amabuye manini yarunzwe mu mihanda.

Katsuva avuga ko mu Mujyi wa Goma hari abacanshuro bafite inkomoko mu Burusiya n’abahoze mu gisirikare cy’Ubufaransa basaga 400.

Ati “Aho kujya kurwana na M23 tubabona bikaraga mu tubyinito no mu maguriro agezweho (Supermarket).”

Umukuru wa Goma we avuga ko ibintu biri mu buryo muri uyu mujyi kandi inzego z’umutekano zabujije ibikorwa by’urugomo.

Abateguye iyi myigaragambyo y’iminsi itandatu bavuga ko batewe agahinda n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’igitaraganya iherutse guhuriza hamwe abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura.

Muri iyo nama, hanzuwe ko ibihugu byemeye kohereza ingabo muri RD Congo bibikora vuba, kandi impande zihanganye muri Congo zigahagarika imirwano, n’imitwe irwanira muri kiriya gihugu igashyira intwaro hasi.

Abakingomani b’i Goma bo bavuga ko ibiri kuganirwaho batarabona umusaruro wabyo, ko icyo babona gikenewe ari uko hakoreshwa inzira imwe, yo kurasa ku binangiye kuva ku butaka bwabo bagasohorwa ku ngufu.

Polisi yagerageje guhosha abigaragambya ari nako bayobera ibamba ku mugambi bateguye

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru