Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Abiga Kaminuza basabwe kwimakaza ubupfura birinda ibiyobyabwenge

Monday 19 June 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri za kaminuza bari gutorezwa i Nkumba mu karere ka Burera basabwe kwimakaza ubupfura birinda inzoga n’ibindi biyobyabwenge bibicira ejo hazaza.

Ibi babisabwe na Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya IV, mu kigo cy’ubutore cya Nkumba.

Yabibukije ko badakwiye kwishora mu byabangiriza ubuzima, birimo inzoga n’itabi.

Ati: "Mwirinde ibiyobyabwenge, kuko kwiga ntacyo byaba bibamariye mukomeje kunywa ibiyobyabwenge birimo inzoga n’amatabi y’ubwoko bwose bibangiza ubwonko, bigatuma mutagira icyo mwimarira cyangwa mumarira igihugu."

Yabwiye itangazamakuru ko urubyiruko kwimakaza ubupfura birinda inzoga n’ibiyobyabwenge bibugarije muri iki gihe.

Ati: "Twese turabizi muri iyi minsi biragaraga ko urubyiruko rwugarijwe n’ibiyobyabwenge, nibyiza ko biga bakagira ubumenyi, bakagira ubuzima bwiza ntibishore muri izo ngeso mbi ziyobyabwenge, iyo bigenze bityo ntabwo intego yawe uyigeraho urangirika. Hari igihe bitangira ari agakungu gasanzwe k’abana ariko bikazisanga baraguye muri ibyo bikorwa bibi."

Umwe mu rubyiruko ruri gutozwa witwa Usanase Ntaganda wiga muri kaminuza y’u Rwanda yaguze ko bagiye kugeza ubutumwa kuri bagenzi babo.

Yagize ati: "Nibyo koko muri kaminuza tugira imbogamizi y’abanyeshuri bakoresha ibiyobyabwenge barimo inzoga n’itabi, bikabicira ubuzima ndetse bamwe bibatera n’uburwayi bwo mu mutwe, ubu turi hano turi imboni za baganzi bacu nkuko twaturutse muri campus zose natwe rero tuzabigisha bahinduke."

Janvier Iribuka waje aturutse muri Kaminuza ya Kigali nawe yagize ati: "Ubundi itorero rifite akamaro kanini, impanuro baduhaye ni inshingano za buri wese kuzishyira mu bikorwa, turi intore zidasobanya kandi urubyiruko ntirukwiye kwihandika mu biyobyabwenge nta cyiza cyabyo."

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyeshuri mu Rwanda,
"Intagamburuzwa", Evariste Murwanashyaka avuga ko kwiga ari uguhozaho, ariyo mpamvu bakwiye kugira indagagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira.

Aragira ati: "Umuntu ashobora kurangiza amashuri ari umuhanga afite amanota meza ariko Indagagaciro ze zikamwimisha akazi, buriya inshingano dufite ni ukwimakaza itorero muri kaminuza iwacu, ibi byose nibyo tuza kwiga hano kandi natwe tukabitoza bandi."

Kugeza ubu ikigo cy’ubutore cya Nkumba kimaze gutorezwamo urubyiruko rwiga muri kaminuza zose zo mu Rwanda rugera kuri 2 728.

Mu mwaka wa 2014, hatojwe abanyeshuri 238 ,muri 2015 hatozwa 400, muri 2016 hatozwa abanyeshuri 2090 mu gihe muri uyu mwaka wa 2023 hari gutozwa abasaga 200.

Itorero Intagamburuzwa Icyiciro cya IV ry’uyu mwaka ryatangiye tariki ya 17 Kamena 2023 rizasozwa tariki ya 27 Kamena 2023, barimo kwigisha indagagaciro z’umuco nyarwanda, kwirinda amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru