Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Amajyaruguru: Abanyeshuri 628 ntibitabiriye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza

Tuesday 13 July 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Ubwo abandi bazindukiraga mu gukora ibizami bya Leta bisoza amashuri abanza, mu ntara y’Amajyaruguru ho hari abanyeshuri 628 batagize amahirwe yo kwitabira gukora ibyo bizami biganjemo abo mu karere ka Gicumbi.

Aba banyeshuri nk’uko byagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye, biyandikishije nk’abandi kuzakora ibizami ariko kugeza ubu ntabwo haramenyekana neza impamvu yatumye batitabira gusa harakekwa cyane ko hari abimutse bakajya ahandi bityo kugera aho bari biyandikishirije ntibiborohere.

Muri aba banyeshuri batitabiriye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza, harimo 222 bo mu Karere ka Gicumbi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yavuze ko muri abo bose harimo abakoreye ahandi ku mpamvu zitandukanye ndetse n’abatarabonetse bakomeje gushakishwa ngo bakore bityo ntihagire ucikanwa n’ayo mahirwe.

Yagize ati" Mu bana 222 bigaragara ko bari biyandikishije mu Karere ariko ntibagaragare kuri Site ngo bakore. Dufitemo 83 bimukiye mu Nkambi ya Mahama noneho bari gukorera aho bari, dufite n’abandi babiri gahunda ya Guma mu Karere yasanze bari iwabo i Musanze na bo baroroherejwe bakorera iwabo, abandi basigaye ni bo turi gukurikirana dufatanyije n’abayobozi b’amasibo n’imidugudu kuko dufite urutonde rwa buri muntu.”

Ndayambaje yongeyeho ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri hari abari bamaze kuboneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine na we yavuze ko bamaze kumenya ko hari abana batagiye gukora ibizamini, bafatanyije n’inzego z’ibanze bajya kubashaka ku buryo bamwe bakoze ibizamini ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere.

Ati “Hari abatari babonetse mu gitondo, ikigoroba turabazana barakora ndetse n’ubu turacyashaka abandi ngo na bo baze bakore kandi bari kugenda baboneka".

Ibi bizamini biri kuba mu bihe bitoroshye byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 yongeye kuzamura ubukana, byatumye hashyirwaho na gahunda ya Guma mu Karere n’amashuri muri rusange arafungwa hirindwa ikwirakwira rikabije.

Muri rusange abanyeshuri bagera ku 254,678 ni bo bari biyandikishije ngo bakore ibizamini bisoza amashuri abanza mu gihugu hose, umubare munini ni abakobwa bihariye 54%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru