Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru: Abayobozi basabwe kudahutaza abakobwa babyariye iwabo

Monday 20 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu gihe mu gihugu hagenda hagaragara umubare munini w’abakobwa babyariye iwabo bahutazwa abandi bagahohoterwa mu buryo butandukanye, ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwaasabwe guhangana n’icyo kibazo.

Babisabwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’uburinganire mu nzego za Leta, Rose RWABUHIHI ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye (Gad).

Iyo usuye uduce dutandukanye tw’igihugu ahagaragara umubare munini w’abakobwa babyariye iwabo, hari abavuga ko bahutazwa ndetse bakanahohoterwa n’ababyeyi babo.

Bamwe mu bangavu baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bahamya ko hari bamwe mu babyeyi batarasobanukirwa neza gahunda ijyanye no kudahutaza umwana w’umukobwa iyo yagize ibyago byo kubyarira iwabo.

Umwe muri aba bakobwa witwa Uwimana Jeanine, avuga ko ubu bisigaye bigabanuka.

Yagize ati: "Mbere wabyariraga iwanyu umubyeyi akaguhiga ukamenengana; njye maze kubyarirara mu rugo kuko uwanteye inda yandushaga imyaka cyane ntabwo abanderaga babyakiye neza kuko ntababyeyi ngira, nashatse no kwiyahura ariko uko iminsi yagiye yicuma twagiye tugana ibigo by’isanamitima bikaduhumuriza, ubu meze neza."

Undi mukobwa wahuye n’ibyago byo kubyarira iwabo akiri muto witwa Iradukunda Leoni yagize ati: "Natewe inda narahagaritse ishuri, ntabwo byari byoroshye. Ubwo nari mfite inda ababyeyi babanje kundakarira mbese biranyobera gusa nagerageje gusaba ababyeyi banjye imbabazi babasha kubyakira ariko hari bagenzi banjye bagihutazwa kubera ko bagize ibyago byo kubyarira iwabo, nk’abari twasaba ko twahabwa agaciro ntitube ibicibwa mu miryango."

Bamwe mu bafatanyabikorwa bari bitabiriye iyi nama bavuze ko iki cyumweru cyatanze umusaruro ndetse bavuga ko n’ibyo basabwe kongeramo imbaraga ahanini bishingiye ku bana bahutazwa bakabuzwa amahirwe bitewe n’uko babyaye bigiye gushyirwamo imbaraga.

Umugenzuzi mukuru w’Iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire mu nzego za Leta Rose Rwabuhihi yasabye ko abana b’abakobwa babyariye iwabo basubira ku ishuri aho yanenze abitwa ko ari abanyamadini cyangwa se indi miryango ihitamo gushora abo bana muri bizinesi bakajya gucuruza ngo kandi ahubwo bagakwiye gufashwa bagasubira mu shuri.

Yagize ati: "Ndasaba ko abana bose basubira ku ishuri, buri muntu wese ashobora kubyara mu mezi atatu ugasubira ku kazi, ntabwo kubyara bibuza ubwonko gukora, dushobora gufasha uwo mwana nk’abanyamadini, nk’abanyamatorero. Bayobozi b’uturere mudufashe iryo genzura (monitoring ) murikore, ntihazagire umwana wongera kwirukanwa ngo nuko yabyaye, kumugira mayibobo ngo najye hariya sibyo."

Uyu muyobozi akomeza agira ati: "Ni ugute ufata umwana w’imyaka 14, 16 ukavuga ngo kubera ko yabyariye iwabo reka mushingire ubucuruzi acuruze, azacuruza kugeza ryari ariko ongera wibuke ko ari umwana, nawe byarakunaniye, ahubwo mufashe abo bana kurera uwo mwana aba ahetse hanyuma abone uko asubira ku ishuri."

Uyu muyobozi kandi yihanangirije ibigo cyane mu bigo by’abihaye Imana byirukana abana ngo kubera ko babyaye bagahutazwa bikabaviramo kuba ibicibwa, bakababuzwa amahirwe yo gukomeza amashuri, abibutsa ko ’uba wongeye kumuhohohotera ubwakabiri’.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla yasabye ubufatanye mu kwita kuri aba bana babyarira iwabo ndetse avuga ko badakwiye guhutazwa.

Guverineri Nyirarugero Dancila hagati

Ati: "Muri iki cyumweru twashoboye gukora ubukangurambaga aho twicaye twigisha imiryango ndetse n’abangavu bahohotewe kuko hari igihe umwana yajyaga ahohoterwa akaba ikibazo mu muryango agateragiranwa ariko ababyeyi basobanukiwe neza ko bakwiye kumusigasira no kumugarura mu buzima busanzwe, umwana akigirira icyizere."

Ni cyumweru bavuga ko cyatanze umusaruro ufatika kuko bifuza ko cyajya kiba byibuze kabiri mu mwaka; muri iki cyumweru cya GAD kandi ngo binyuze mu bukangurambaga imiryango irenga ibihumbi 3000 yasezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru