Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru: Basabwe kugaragaza ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro

Tuesday 16 April 2024
    Yasomwe na


Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko abo mu karere ka Musanze na Gakenke basabwe kugaragaza ahakiri imibiri yagiye ijugunywa hirya no hino kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Babisabwe na Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, ubwo mu karere ka Musanze hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, (Urukiko rw’Ubujurire), aho abarenga 800 bishwe urwagashinyaguro bazi ko baje mu nzu y’ubutabera ntacyo baba birangira bicishijwe amacumu n’amahiri.

Mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo ndetse bavuga ko bagishenguwe n’agahinda ko kuba hakiri imibiri itaragaragazwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umwe mu barokotse Nyirasafari Euphrasie yagize ati: "Uyu mugezi byageze igihe wuzura amaraso, utembana imibiri y’abacu, nan’ubu abarokotse turacyafite intimba n’ibikomere by’uko imibiri y’abacu bawujugunywemo itigeze iboneka ngo tuyishyingure mu cyubahiro. Nkaba rero nsaba rwose uwaba azi ahari umubiri w’uwazize Jenoside kuherekana kuko kudashyingura uwawe birababaza.”

Undi Mubyeyi witwa Julienne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wari wazanywe kwicirwa muri Cour d’Appel ya Ruhengeri yagize ati: "Twishwe urwagashinyaguro, inkoramaraso zitwicisha amahiri n’amacumu, turasaba akarere ka Musanze ko bashyiramo imbaraga abacu tutaraboba biciwe mu bitaro bya Ruhengeri ko bagaragazwa tukabashyingura mu cyubahiro."

Yakomeje agira ati: "Kandi tuzi abakoraga mu bitaro icyo gihe muri (Morgue) barahari bashobora kuba bafite amakuru turabasabye mutugaragarize abacu, abaganga, abakoraga isuku muri icyo gihe, abashoferi bakoraga muri icyo gihe kandi barahari n’ejobundi hari uwo barekuye, mu byukuri umuntu aguye mu nzu yawe ntiwayoberwa uwamusohoyemo."

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire, Bwana François Regis Rukundakuvuga yavuze ko biteye isoni n’agahinda kuba Ingoro y’Ubutabera yaravukirijwemo ubuzima bw’inzirakarengane, asaba ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwashyizwe aho iyo Ngoro y’Ubutabera yahoze rwahindurwa Urwibutso rwihariye.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda, gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro no gukomeza kwitabira ibikorwa bijyanye no Kwibuka30

Yagize ati: "Turabasaba abo bose bakiibitseho amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside kuzibukira bakava ku izima, bagatanga amakuru."

Guverineri Mugabowagahunde yashyize indabo ku mugezi anunamira inzirakarengane zawujugunywemo

Ni ibikorwa byabanjirijwe n’umugoroba wo kwibuka 30 Abatutsi biciwe mu cyahoze ari cour d’Appel ya Ruhengeri, byabaye tariki ya 15 Mata 2024, hanyuma tariki ya 15 Mata 2024 bajya guha icyubahiro imibiri y’Abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa babunamira ndetse bashyira indabo muri uyu mugezi nk’ikimenyetso cyo kubibuka no kubazirikana.

Iki gikorwa cyateguwe n’akarere ka Musanze gafatanyije na Gakenke ndetse abayobozi batandukanye bari bitabiriye barimo Minisitiri w’uburezi wifatanyije n’abaturage bo mu majyaruguru mu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru