Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Amajyaruguru: Nyuma yo kuba abanyuma mu mihigo Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu hari icyo yabasabye

Tuesday 7 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu nama yateguwe n’Intara y’Amajyaruguru yagarutse ku mihigo y’iyi ntara n’iy’uturere tuyigize ndetse barebeye hamwe imbogamizi bahuye nazo mu mihigo ya 2021/2022, n’uko imihigo ya 2022/2023 ihagaze n’ingamba zikwiye gufatwa mu kwesa imihigo y’uyu mwaka.

Iyi nama kandi yari yatumiwemo Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, abaperezida b’inama njyanama z’uturere, abagize komite nyobozi z’uturere, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa n’abakozi b’uturere,

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude yabanje gushimira akarere ka Rulindo uburyo kitwaye neza ndetse agaruka kuri byinshi byatuma iyi ntara ishobora kwesa imihigo, ikava ku mwanya wanyumya.

Ati: "Nshingiye ku isuzuma ry’Imihigo y’Uturere ya 2021/2022 aho byagaragaye ko Intara y’Amajyaruguru itakoze neza uko bikwiye, Uturere tuyigize tukaba twaraje mu myanya ya nyuma usibye Rulindo, ndabasaba kuzirikana by’umwihariko ibi bikurikira, bizabafasha kwitwara neza ubutaha."

"Mugomba gushyiraho gahunda yo kwicarana nk’inzego ziyoboye Akarere mukisuzuma mureba ibitaragenze neza no gushyiraho ingamba zo kunoza imikorere igamije intego. Gukurikirana ibibazo biri mu Karere, Intara no gufata ibyemezo hagamijwe kubishakira ibisubizo binoze."

Minisitiri Musabyimana yakomeje agira ati: "Mukwiye kandi gushyiraho umwuka mwiza w’imikorere n’imikoranire no kwizerana hagati yanyu no gukora nk’ikipe, kuzuzanya mu nyungu rusange z’Igihugu hagamijwe ineza y’umuturage; ikindi musenyera umugozi umwe, mumenye gukorana neza n’inzego mufatanyije zikorera mu ifasi yanyu hagamijwe iterambere."

Mu bindi Minisitiri yibukije aba bayobozi ni ukurushaho kwegera abaturage no kongera uruhare rwabo mu bibakorerwa bakabyitabira, kwitabira gahunda z’iterambere, kubaha amakuru bakeneye, kunoza no kubaha serivisi bakeneye kugira ngo biteze imbere.

Minisitiri yasoje ijambo rye avuga ko Imihigo itaragezweho ari igihombo gikomeye, ndetse yashimiye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwateguye bwateguye iyi nama yo kwinegura mu gihe cyiza kugira ngo nk’abayobozi bicare mu turebe aho ibibazo biri hanyuma hafatwe ingamba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru