Mu nteko Rusange idasanzwe y’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, hatorewemo komite Nyobozi nshya yasabwe gukora cyane bashyira umuturage ku isonga.
Visi chairperson w’umuryango RPF Inkotanyi Hon. Uwimana Consolee yavuze ko aya matora abaye nyuma y’isuzuma ryakozwe n’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango, aho bwasanze hari abitwa ko ari abanyamuryango kandi ataribo.
Yagize ati: "Reka nshimire abarangije manda zabo, aya matora y’abayobozi muri izi nzego abaye nyuma y’isuzumwa ryakozwe n’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi ku mikorere yabo, isuzuma ryagaragaje ko hari ibibazo bitandukanye umuryango ufite, birimo kuba hari abantu twita abanyamuryango kandi ataribo, ibi byaragaragaye mu matora ugasanga utoye umuntu wakurikira ugasanga atari umunyamuryango."
Visi Perezida wa FPR Inkotanyi, Uwimana Console akaba na Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango
Yakomeje agira ati: "Dufite abandi bitwa ko ari abanyamuryango baranahiye ariko wareba ugasanga ireme ry’ubunyamuryango ntaryo bafite; dufite abayobozi mu nshingano ubona bakora inshingano nk’uko bikwiye. Dufite abayobozi bakorera mu nyungu bwite aho gukorera inyungu rusange z’abaturage, dufite n’abandi batabazwa inshingano, kwanga kwiteranya, kutigirira icyizere, dufite n’abantu usanga bari mu nshingano nyinshi ku buryo birangira nta na kimwe gikozwe."
Visi chairperson w’umuryango RPF Inkotanyi yongeye gusaba komite ngenzuzi na ngenga myitwarire by’umwihariko kuzafasha kujya bakurikirana abadakora inshingano zabo uko bikwiye, bagasimburwa hatabanjwe gutegereza imyaka itanu, kwiyemeza kujya mu nshingano wazigeramo ntugire icyo uko nabyo tujye tubifata nk’ubuhemu.
Ati: "FPR Inkotanyi ishyize umuturage ku isonga, niyo ntego yacu. Ndasaba abatowe kudakora mu nyungu zabo bwite ahubwo bagakorera abaturage."
Mugabowagahunde Maurice, usanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yatorewe kuba Chairperson w’umuryango RPF Inkotanyi nawe yijeje ko bagiye gukora cyane we na komite Nyobozi nshya yatowe.
Ati: "Tubashimiye icyizere mumaze kutugirira, natwe turifuza gushyira umuturage ku isonga. Ibi bizatume tugera ku bikorwa byinshi kandi mu gihe gito, kandi ndasaba ko uburyo mwitabira gutya ku rwego rw’intara turifuza ko n’iki mudugudu ariko byakagombye kuko niho imbaraga ziva ndetse niho ibitekerezo biva ariko abitabira muri twe ntabwo ari benshi."
Mu bindi Mugabowagahunde yavuze ko bifuza kubaka inyubako y’umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru, aho ngo kuri ubu bamaze kwizigamira asaga miliyoni 700 zo kubaka icyicaro gikuru cy’umuryango muri iyi ntara.
Visi Chairperson w’umuryango RPF Inkotanyi Uwimana Consolee abajijwe impamvu abantu bari bamaze kumenyera ko chairperson agomba kuba ari Meya muri ako karere cyangwa ari Gitifu w’Umurenge ku rwego ayoboye, yavuze ko atari ihame ahubwo ngo biterwa n’uwo abaturage bagiriye icyizere.
Abatowe bagiye gukora muri iyi komite nyobozi ni Mugabowagahunde Maurice wabaye chairperson asanzwe ari Guverineri, yungirijwe na Niyibizi Ildephonse, Umunyamabanga yabaye Ukundwa Brigitte ndetse hatowe n’abayobozi bagize za komisiyo 4, ubukungu, Ubutabera, Imibereho myiza, n’imiyoborere.
Bitewe nuko hari abanyamuryango bari batowe ku rwego rw’akarere bahise bazamuka ku rwego rw’intara bagomba kuzahita basimburwa n’abari bagiye babakurikira mu majwi.
Ba Meya batagarutsemo barimo Gicumbi, Musanze na Burera.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje























