Inkuru yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Mu gihugu cy’u Burundi abagore bifuza gukora umwuga w’uburobyi bw’amafi ariko hakaba hari umugenzo abagabo bo muri iki gihugu bafite uvuga ko iyo umugore agiye mu kiyaga cyangwa mu bwato ifi zihunga.
BBC dukesha iyi nkuru yagerageje kumenya impamvu benshi mu bagore bo muri iki gihugu badakunze kugaragara muri uyu mwuga w’uburobyi, yegera bamwe mu barobyi bakorera ku kiyaga cya Tanganyika na bamwe mu bagore bacuruza indagara mu nkengero zicyo kiyaga.
Abagabo b’abarobyi bakunze kuvuga ko iyo umugore agiye mu bwato ifi zihita zihunga
Umwe muri abo bagore ni Yolande Hakizimana ufite imyaka 37 ari mu bagore bake bubahuka kuvugira ku mu garagaro ibijanye n’uburyo abagore batemererwa kuroba.
Abagabo b’abarobyi bakunze kuvuga ko umugore agiye mu bwato ifi zihita zihunga, abandi bakavuga impamvu bataroba ari ugutinya kwegera ikiyaga kubera ubwoba bwo kurohama, gusa Yolanda waganiriye n’umunyamakuru wa bbc avuga ko ibyo byose ari ukutamenya kw’abagabo. Gusa nubundi muri rusange ngo iyo ugeze mu gihugu cy’uburundi usanga imico n’imigenzi igira ibyo ibuza igitsinagore ari myinshi, ibi bikaba bitangazwa na Emile Mworoha, umwarimu muri Kaminuza.
Yolanda we yifuza ko babareka bakaroba bakanahabwa uburenganzira bwo kwibumbira mu mashirahamwe y’abarobyi babagore.
Yagize ati: "Birababaje kubona abagabo bavuga ko iyo umugore agiye mu kiyaga cyangwa mu bwato bituma ifi zihunga. Ibyo bijyanye n’imiziro hamwe n’imiti bakoresha. Twebwe ubwato tubuhoramo akenshi iyo tugiye muri Kongo kandi nta ngorane n’imwe duhura nayo ngo nuko twagiye mu bwato”.
"Turifuza kuroba pe, nibatureke dukore uwo mwuga kuko natwe dufite ingufu n’amaboko n’ubushake bwo kubikora. Ingufu dukoresha duhinga, twazikoresha no mu kuroba”.
Yolande Hakizimana w’imyaka 37 ari mu bagore bake batinyuka kuvugira ku mu garagaro ibijanye n’uburyo abagore batemererwa kuroba
Gusa nubwo aba bagore barimo na Yolanda bagaragaza akababaro bafite kubwo kubuzwa kuroba kandi babishaka, Abagabo bo ntibakozwa ibyiyumviro byabo bagore mri uwo mwuga. Abenshi bakagaruka cyane kuri kirazira ziwabo zuko umugore warobye ashobora kutongera gutwita ndetse ngo no kuba ari umugore ubwabyo bitamwemerera gufata indobani ngo agiye gushaka amafi.
ICYO ABAHANGA BABIVUGAHO
BBC yashatse kumenya inkomoko yiri kumirwa ry’abagore ku mirimo imwe nimwe maze yegera Emile Mworoha, umwarimu muri za kaminuza wize cyane iby’amateka.
Mu magambo make uyu mwarimu muri kaminuza akaba yaratangaje ko ahahise h’u Burundi hakagombye kuba harajyanye nizi kirazira akenshi usanga ari nyinshi birenze uko byakagombye kandi nyinshi murizo zikumira umugore n’umukobwa.
Agira ati: "Umwuga wo kuroba ni umwuga ugoye cyane kubera akenshi ukorwa mu gihe cy’ijoro. Urumva rero byagorana ko umugore ajya gukora akazi nkako mu kiyaga mu gihe cy’igicuku wenda ahetse n’umwana.
"Urebye haba hariho impungenge nyinshi zuko byateza ingorane nyinshi. Kandi noneho urebye imico ya kirundi, usanga imiziro yerekeye abagore ari myinshi. Urundi rugero nuko nta mugore mu burundi wemere kujya hejuru yinzu ngo agiye gusakara kabone nubwo yaba yarabyize”.
Mu Burundi abagore basigaye baboneka cyane mu bice by’akazi gasaba ingufu nk’igisirikare, igipolisi n’ibinidi. Ariko igice cyo kuroba ntikirabakingurirwa ngo bakisangemo.
Source//BBC GAHUZA
















