Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Ba mudugudu mu ntara y’Amajyepfo batangiye guhabwa telephone za Smartphone zo kwifashisha

Wednesday 17 March 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Abakuru b’imidugudu yose yo mu ntara y’Amajyepfo bagiye guhabwa telephone ngendanwa zigezweho zizwi nka Smartphone zo kwifashisha mu gutanga raporo no gutumanaho byihuse hagati yabo n’inzego za leta hanifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ikemezo iyi ntara yafashe kugira ngo aba bayobozi bajye batanga amakuru ku gihe hifashishijwe ikoranabuhanga, rituma banohereza amafoto.

Izo telephone nk’uko bamwe mu bakuru b’imidugudu bo mu karere ka Nyaruguru babyemereye Radio y’igihugu, bazihabanye na interineti y’amezi atatu.

Ku batari basanzwe bazitunze bavuze ko bishimye cyane kandi ko kuyikoresha nazagenda babimenya uko barushaho kuzikoresha.

Izi telefoni kandi ziraye zigeze mu turere twose tw’intara y’Amayepfo aho zizateza imbere ikoranabuhanga n’ihanahana ry’amakuru hashimangirwa gahunda ya "Byikorere" abazihawe bishimiye iyi gahunda nabo basabwa kuzikoresha cyane mu guha serivise nziza umuturage.

Gusa nubwo iyi ntara yafashe ikemezo cyo guha telefone abakuru b’imidugudu, bari mu bayobozi b’inzego z’ibanze barangije manda zabo ariko bongejwe igihe kitazwi bitewe n’ingaruka icyorezo cya coronavirusi cyateje muri gahunda zimwe na zimwe za leta zirimo n’igikorwa cy’amatora yasubitswe mu guhe kitazwi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru