Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Bamwe mu bangavu bafatwa ku ngufu habura ibimenyetso mu bushinjacyaha bityo abasambanya abana bagakomeza kwidegembya

Saturday 12 May 2018
    Yasomwe na

Ubushinjacyaha ndetse n’ubugenzacyaha butangaza ko hari abana b’abakobwa basambanywa ariko ababasambanyije ntibahanwe kubera ko haba habuze ibimenyetso bibashinja.

Gusambanya abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 ni kimwe mu bibazo bihaganyikishije inzego zitandukanye mu Rwanda, kuri ubu hakaba harakajijwe ibihano ndetse n’ingamba ngo uwahamwe n’icyo cyaha agihanirwe by’intangarugero.

Nubwo bimeze bityo ariko ubushinjacyaha ndetse n’ubugenzacyaha buvuga ko hari abasambanya abana bagakomeza kwidegembya kubera ko haba habuze ibimenyetso bibashinja.

Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye, ushinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Karere ka Nyarugenge, Kicukiro n’agace ka Gasabo, Bateta Jeanne, tariki ya 25 Mata 2018 mu nama yari yahuje Migeprof n’abayobozi b’amadini n’amatorero yakomoje kuri iki kibazo.

Yagize ati “Bamwe mu bangavu bafatwa ku ngufu habura ibimenyetso mu bushinjacyaha kuko hari ababyeyi bahishira uwabasambanyirije umwana, hari abajyana umwana kwa muganga bamukarabije mu myanya ndangagitsina[…] cyangwa se ugasanga hari n’abumvikana n’uwahohoteye umwana wabo bagasibanya ibimenyetso ngo baranga kwiteranya hari n’abandi baba bumva ko icyo kintu cyabaye ku mwana wabo kidakwiye kumenyekana.

Yakomeje avuga ko hari n’ababyeyi batajya bandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere bigatuma habura gihamya y’imyaka yabo y’amavuko kugira ngo bigaragaze ko uwasambanyijwe ari munsi y’imyaka 18.

Ati “Ntushobora kugenda ngo ujye imbere y’umucamanza uvuge ngo uyu mukobwa afite imyaka 16 utazanye icyemezo cye cy’amavuko. Kugira ngo uvuge ko uwasambanyijwe ari umwana ugomba kugaragaza icyemezo cye cy’amavuko.

Iyo tugiye muri NIDA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu) dusanga uwo mwana ntaho yanditse. Kubura ibimenyetso rero usanga bituma abasambanyije abana bidegembya kandi bari bakwiye guhanwa.”

Hari imanza zishyingurwa habuze ibimenyetso

Tariki ya 10 Gicurasi, Umushinjacyaha ukorera ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge, Mupenzi Antoinette, mu nama yari yahuje abashinzwe uburezi mu Turere n’impuzamiryango CLADHO nawe yagarutse kuri iki kibazo cyo kubura ibimenyetso.

Yagize ati “Mu 2015/2016, Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 1917, hashyingurwa 700 kubera kubura ibimenyetso n’izindi mpamvu zitandukanye. Amadosiye yasomwe ni 840, ayo bwatsinze ni 647 butsindwa 193.

Mu 2016/17 twakiriye dosiye 2086, izoherejwe mu rukiko ni 1285, ayashyinguwe ku bwo kubura ibimenyetso ni 766, yari acyigwa ni 35. Ubushinjacyaha bwasomewe dosiye 1355, bwatsinze 1109 butsindwa 246.”

Yarakomeje ati “Icyifuzo cy’ubushinjacyaha ni uko dosiye zose twohereje mu rukiko twazitsinda ariko kubera za mbogamizi zo kubura ibimenyetso ugasanga turatsinzwe.”

Yakomeje avuga ko indi mbogamizi ituma abasambanyije abana bidegembya harimo no gutinda gutanga ikirego.

Ati “Kuba abahohotewe batinda kumenyekanisha ko bakorewe icyaha, kubura abatangabuhamya, hariho n’ikindi cy’abahabwa impapuro zibajyana kwa muganga ariko ntibagereyo, abaganga basuzuma uwahohotewe ariko ntibafate ibimenyetso na ba bandi bacyekwaho ibyaha ugasanga imyirondoro yabo ntizwi bigatuma atamenyekana ahubwo agakomeza akikorera bya byaha hanze.”

Imibare yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha,RIB, igaragaza ko muri Mata 2018 ubugenzacyaha bwakiriye ibirego 222 by’abana basambanyijwe, abaje gutanga ikirego batwite cyangwa se baramaze kubyara ni 45.

Abajya gutanga ikirego ngo ntibageze kuri 1/5 by’ababa basambanyijwe. Abanyarwanda barasabwa gutanga amakuru ku gihe, kandi bakirinda guhisha no gusibanya ibimenyetso kugira abasambanya abana babihanirwe.

Umushinjacyaha ukorera ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge, Mupenzi Antoinette, asobanura ibijyanye n’imanza z’abaregwa gusambanya abana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru