Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 23 March » Sudan: Imirwano yabaye kuri Eid yahitanye abasaga 64 – read more
  • 23 March » OTAN: Ntitwahamya ko Iran ifite Missiles zarasa mu bulayi – read more
  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more

Bigizi Gentil uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana yapfushije umwana

Thursday 10 January 2019
    Yasomwe na

Abagize umuryango w’umuhanzi Bigizi Gentil wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’inshuti ze bari mu kababaro ko kumva inkuru ibabaje y’urupfu rw’umwana wa Bigizi Gentil wapfuye arimo kuvuka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mutarama ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro yuko Umufasha wa Bigizi Gentil yibarutse umwana agahita apfa arimo kuvuka. Byabereye ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Aya makuru yemejwe n’umuhanzi Bigizi Gentil ndetse avuga ko umufasha we ari muzima nubwo ari mu kababaro.

Bigizi Gentil mu kumenyekanisha aya makuru yagize ati: “Twabyaye umwana ariko apfuye arimo kuvuka.”
Yakomeje avuga uko ubuzima bw’umufasha we buhagaze agira ati: “Madamu bamubaze nyuma yuko yari amaze kubyara kubera ko iya nyuma yari yatinze cyane. Arababaye ariko ni muzima.”

Nubwo uyu muhanzi ababajwe n’ibyago byamubayeho, yanagaragaje gukomera mu mutima. Ati: “Nubwo dufite amakuba y’impande zose, ariko ntidukutse imitima.”
Bigizi Gentil benshi bamuzi mu ndirimbo ye yise “Imvugo yiwe ni ihame” yakunzwe n’abanyarwanda benshi.

Uyu muhanzi avuga ko yahimbye iyo ndirimbo nyuma yuko Imana imusezeranyije ko izamuha umwana w’umuhungu kandi ikabisohoza mu gihe umugore we yari yararwaye kanseri y’inkondo y’umura ndetse n’abaganga baramubwiye ko atazigera abyara na rimwe.

Kanda iyi link wumve ubuhamya bwa Bigizi Gentil asobanura uko imana yakijije umugore we kanseri:
https://youtu.be/GS6gaY-3e04

Src/Ibyishimo.com

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru