Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Bigogwe w’Akarere ka Nyabihu bari mu mbibi z’ikigo cya Gisirikare baravuga ko batazigera basinyira amafaranga bita ay’intica-ntikize ku mitungo yabo izagendera ahagiye kwagurirwa iki kigo.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu murenge wa Bigogwe asanga bavuga ko umugenagaciro woherejwe kubabarira ingurane atarimo kubaha amafaranga ahwanye n’amasambu yabo.
Abagerageje kuganira na Mamaurwagasabo.rw bavuze ko bakomeje kuba mu rujijo rwo kubona ingurane ikwiye, bagasaba ubuyobozi bwite bwa Leta ko bwaza bukinjira muri iki kibazo.
Umwe muri bo wanze kwivuga amazina kubera umutekano we yagize ati: "Mu byukuri natwe ntabwo twanze iterambere ariko nibatubarire baduhahe amafaranga azadufasha kubona ahandi; ni gute ahantu hafite agaciro ka Miliyoni 30 baza bakakubarira Miliyoni 15? Umugenagaciro arimo kuza akagupimira akakubwira ngo sinyira aya mafaranga kanfi ntabwo arimo kureba aho ibihe bigeze."
Uyu muturage akomeza agira ati: "Ubu nta muntu ushobora gukorera ibikorwa mu isambu ye, mu mwaka ushyize nibwo byatangiye ariko kugeza ubu dusa n’abari mu rungabangabo. Turatakambira Perezida wacu ngo yinjire muri iki kibazo tubone ingurane ikwiye twimuke, rwose njye baraje ngo nsinye narabyanze, babaraga iyi nzu yanjye, iy’umwana wanjye nkabona barimo kumbarira amafaranga ari munsi y’ayo nubakishije."
Undi muturage nawe tumwise Deborah yagize ati: "Ibyangombwa byacu by’ubutaka barabitwaye, ubu tumeze nk’abantu bari mu kirere, kuvuga ngo ugiye gusinyira Miliyoni 7 kandi ikibanza n’inzu bifite agaciro ka miliyoni 15 urumva ko harimo ikibazo, njye n’umutware wanjye twanze gusinya kuko aka ni akarengane rwose. Tubaza umugenagaciro ntagire icyo atubwira, nawe asa n’ufite ubwoba; abayobozi bacu nibadufashe kuko ubu ntacyerekezo dufite."
Samuel Iyandemye ni umugenagaciro wahawe akazi ko kugena agaciro ku mitungo y’abo baturage ba Bigogwe yabwiye mamaurwagasabo.rw ko yahawe akazi na Minisiteri y’Ingabo bityo aribo dukwiye kubaza ibyerekeranye n’iki kibazo, ngo we ntabwo ari umuvugizi w’iyi Minisiteri.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette yavuze ko ahantu hose iyo hajya kugenerwa agaciro hari icyo amabwiriza avuga ndetse yagiriye inama abaturage batishimiye ingurane ko bakwishakira abagenagaciro babo.
Ati: "Kuba bavuga ko barimo guhabwa amafaranga make burya ibikorwa byacu icyiza mu gihugu cyacu byose bifite itegeko riba ribigena, hari itegeko rya expropriation (ingurane ku mitungo), iyo umuturage atishimiye igenagaciro rero akoresha irindi genagaciro rivuguruza noneho inzego ziteganyijwe kwimura abantu hakabaho kongera kureba kuri iryo genagaciro, ndetse iyo umuntu ataryishimiye ashaka umugenagaciro we noneho akamukorera irye, kuko abaje kubakorera bakurikiza itegeko. Ndumva byumvikana neza, sinabivugaho ibintu byinshi itegeko rirahari."
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje




















