Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Burera: Abanyeshuri barangirije amasomo muri CEPEM basabwe kuzashyira mu ngiro ibyo bize

Monday 10 March 2025
    Yasomwe na


Ku nshuro ya kabiri ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro CEPEM riherereye mu murenge wa Rugarama w’Akarere ka Burera ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 128 barirangijemo basabwa kuzashyira mu ngiro amasomo bize arimo amahoteli n’ubukerarugendo.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cy’iri shuri riherereye mu murenge Rugarama ho mu karere ka Burera.

Umwe mu banyeshuri wahize abandi MUNEZERO Musaiba, umunyeshuri w’umukobwa yavuze ko gushyira umutima kubyo wiga ukabiha agaciro arirwo rufunguzo rwo gutsinda neza.

Yagize ati: ”Ndishimye cyane ku bwo umusaruro twabonye, mu izina rya bagenzi banjye ndashimira ababyeyi badufashije kugera aho tugeze ubu kandi ngashimira abarezi baduhaye ubumenyi. Uyu mwanya mpawe ndasaba barumuna bacu bacyiga hano muri CEPEM gukomeza kwitwara neza no gukoresha igihe cyabo neza kugira ngo nabo bazagire amanota meza abaha amahirwe yo kubona impamyabumenyi no gukorerwa ibirori nk’ibi, kandi nsoje nshimira abafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare.”

MUNEZERO Musaiba wahize abandi

Yakomeje agira ati: ”Iyo ushyize umutima kubyo wiga uratsinda hari abumva umuntu yiga ibijyanye no mu gikoni bakumva ko urimo kwiga ibidafite umumaro nyamara kwiga ibintu nawe ubwawe wakwikorera nibyo byaguteza imbere.”

Rev. Pasteur Charles KUBWAYO Mukubano yavuze ko bashimira Imana ibyo ikigo cyahezeho ndetse yashishikarije abantu guha agaciro amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ngo kuko aribyo biyoboye ku isoko ry‘umurimo ku Isi. Yanavuze ko batsindishije 100%.

Yagize ati: ”Ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda n’umutekano w’igihugu, byose dukesha Nyakubahwa Paul Kagame. Nagiye mu bihugu byinshi ku Isi, umwuga niwo uyoboye; utazi umwuga muri iki gihe aba arimo guhomba. Niyo mpamvu dushishikariza abana kuyigana, turabasaba kujya guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse turashimira umuterankunga akaba n’umufatanyabikorwa, witwa Jety, wo mu gihugu cya “Mauritius watwemereye schoralship ku mwana uzajya agira amanota ya mbere ndetse akiga ahembwa na $500 buri kwezi.”

Rev. Pasteur Charles KUBWAYO Mukubano

MUSHAKAMBA Faustin washinze iri shuri rya CEPEM, yashimiye Imana yatumye ashyira mu bikiorwa inzozi ze agashinga iryo shuri ririmo gutanga uburezi bukwiye mu gihugu.

Yagize ati: ”Ndabanza nshimire Imana ku mugisha yampaye njye n’umuryamgo wanjye. Nashinze iri shuri mu mwaka wa 2009, kugira ngo ntange umusanzu wanjye mu gufasha igihugu gutera imbere, bityo ndabasaba gukomeza kurangwa na displine kuko ariyo izabafasha kugera aho mwifuza kandi ngashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu ku bw’umutekano dufite kuko umutekano ariwo utuma byose bigerwaho. Uyu mutekano tukaba tuwukesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, nimujye gushyira mu ngiro ibyo mwiza ku isoko ry’umurimo”

Ushinzwe uburezi mu karere ka Burera ,NDAGIJIMANA Jean Damascène akaba afite mu nshingano amashuri yisumbuye ya Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro, yashimiye ubuyobozi bw’ikigo ku mwanya mwiza bahagazeho kandi anashimira abagize igitekerezo cyo gushinga ishuri ryiza nka CEPEM ritanga uburezi bufite ireme.

Yagize ati: ”CEPEM ni umutima w’Akarere ka Burera, bityo mfite impamba n’impanuro nazaniye aba bana baharangije kandi ndagira ngo nyisangizeho barumuna babo. Bana murangirije hano ndabasaba gukomeza kwitwara neza, ababyeyi banyu barabakunda kandi n’igihugu kirabakunda, kuko nimwe Rwanda rw’ejo mukaba n’imbaraga z’igihugu, bityo mugomba kwitwara neza mu kareka kwishora mu ngeso mbi no kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo muzashobore kubyaza umusaruro ubumenyi mukuye muri CEPEM ndetse munabere barumuna banyu urugero. Igihugu cyiteguye kubafasha mu buryo bwose bushoboka, urubyiruko mukomeze mube umusemburo w’iterambere, musigasira kandi murinda ibyagezweho, mukoresha neza ubumenyi mwahawe.

Inkuru ya Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru