Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera: Abatishoboye baracyubaka ’nyakatsi’, Meya mushya hari icyo abivugaho

Thursday 14 December 2023
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, mu kagari ka Kidakama baravuga ko kubona igitaka cyo kubakisha bibahenda bityo bagahitamo gukomeza kubakisha ibyatsi, mu gihe leta yaciye nyakatsi.

Aba baturage barasaba leta ubufasha bwo kubatera ingabo mu bitugu nabo bakava mu bwigunge ngo kubera ko itaka bakoresha rituruka mu karere ka Musanze, rikabageraho rihenze aho buri wese ataapfa kuryigondera.

Munyazilinda Innocent n’umuryango we bibera mu nzu isa na nyakatsi, yagize ati: "Aka niko kabanza konyine mfite, ntako ntagize imbaraga zarashize ,imvura iyo iguye iratunyagira bwaca tukajya guca inshuro nayibura ngataha, maze igihe kirekire ntabushobozi mfite."

Undi muturage yagize ati: "Ndara ndigutengurwa imvura iri kugwa no mu buriri, igitaka kurahenze kukigeza hano kivuye Musanze, byibuze wishyura ibihumbi mirongo 50,000rwf, turasaba leta ubufasha ko baturwanaho byibuze bakaduha igitaka tukabumbamo inkarakara."

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yagiranye na Mamaurwagasabo yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bazafashe imwe mu miryango yabaruwe ko itishoboye kugira ngo igurirwe igitaka cyo kubakisha inzu zabo.

Yagize ati: "Nkuko mubivuze koko hari abaturage biba bigaragara ko batishoboye, cyane ko leta y’ubumwe iharanira ko umuturage abaho neza akabaho atekanye, abo badafite igitaka akarere gafite gahunda yo kubafasha bikagurwa ariko cyane cyane ku bantu bakeneye kubakirwa ubwiherero, ndetse nabongabo byagaragaye ko bafite inzu zimeze nka nyakatsi,"

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Twabiganiriyeho na bagenzi banjye bagize komite nyobozi y’akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imurenge, twabasabye ko abafite inzu zimeze gutyo babarurwa urutonde rwabo rukagera ku karere hanyuma tugashakisha uburyo twabafasha ariko ’abantu batishoboye’."

Akarere ka Burera ni kamwe mu turere turi mu makoro, kenshi na kenshi usanga bikunze kugorana kubona igitaka umuturage yabumbamo amatafari cyangwa se yakubakisha inzu, bisaba ko icyo gitaka cy’ibumba bajya kugishaka mu karere ka Musanze.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru