Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Burera:Basabwe kuzafata neza ibikorwa bahawe n’Ingabo na Polisi bafatanyije n’iza EAC

Thursday 3 July 2025
    Yasomwe na

Ibi babisabwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ubwo yari yaje kwifatanya n’abo mu gutaha ibi bikorwa byakozwe n’Ingabo ndetse na polisi kubufatanye n’Ingabo za EAC.

Umuturage wahawe inzu witwa Uwimana Claudine wo mu kagari ka Rubona, Umurenge wa Rusarabuye yashimiye Perezida Kagame wamutuje aheza.

Ati ”Ndishimye cyane kuba Nyakubahwa Perezida Kagame ampaye inzu nziza nabaga ahantu habi , ndi mubukode , Polisi, Ingabo n’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba ndabashimiye cyane Imana ikomeze kubaha umugisha.”


Uwimana Claudine , umwe mu bahawe inzu.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yashimiye inzego z’umutekano ndetse asaba uruhare rw’abaturage mu gusigasira ibi bikorwa bahawe.

Ati ”Nibikorwa bigamije iterambere ry’imibereho yabo, inshingano ya mbere nukuyobora umuturage wishimye, ibi bikorwa bigamije gukemura imibereho yabo ya buri munsi, Icyo tubasaba nukubifata neza”


Soline Mukamana uyobora Burera yasabye abaturage kubungabunga inyubako bahawe.

Umuyobozi wa Polisi y’U Rwanda CG Felix Namuhoranye yavuze ko iyi ari intambwe nziza igaragaza iterambere ry’Igihugu ndeste yasabye abahawe ibi bikorwa kuzabifata neza.
Ati ”Ibi bikorwa twatashye uyu munsi mu gihugu hose, ni gihamya gifatika cy’icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yacu,mukwiye kuzabyitaho.”


Umuyobozi mukuru wa Polisi ari kumwe n’abandi bayobozi.

Yakomeje agira ati ”Icyo cyerekezo kidusaba guhora dutekereza ku nshingano z’inzego z’umutekano nk’umusingi w’iterambere, umusemburo w’impinduka nziza Igihugu cyacu kigenda kigeraho.”

Mu Karere ka Burera hatashywe ECD (Irerero) rifite agaciro ka Miliyoni 30 Frw, Miliyoni 15 Frw yatewe inkunga Amakoperative y’abahoze mu bikorwa bitemewe, Inzu z’abatishoboye n’ibikoresho bifite agaciro ka Miliyoni 100 Frw ndetse n’Ubwato bufite agaciro ka Miliyoni 10 Frw

Ibi bikorwa byabereye mu gihugu hose mu rwego rwo gukomeza kwishimira ibyagezweho mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31, Ibyakozwe mu mu gihugu hose bifite agaciro ka Miliyari eshatu n’igice zirenga bikaba byari bimaze amezi atatu.

Andi mafoto yaranze uyu muhango

Ubwo inzu yahawe Uwimana yatahwaga ku mugaragaro.

Bahawe inzu ifite uruganiriro rugezweho.


Basabwe gufata neza inzu bahawe ngo zitazangirika.

Ni umudugudu wubakishijwe amatafari ahiye bisobanura ubukomere bwayo.

Inzego z’umutekano zaturutse muri EAC nizo zafatanyije n’iz’u Rwanda muri ibi bikorwa.



Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru