Mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’ubudaheranwa, yahuje abayobozi mu byiciro bitandukanye yabereye mu karere ka Burera, abatuye aka karere biyemeje guhangana n’abantu bakibiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Hari mu nama y’iri huriro yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Indangagaciro na kirazira, Isôoko y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda".
Muri ibi biganiro babanje kugaruka ku ndangagaciro zahoze ziranga Abanyarwanda ndetse bongera kugaruka ku cyahembereye amacakubiri yasenye ubumwe bw’Abanyarwanda byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bibukiranyije ko mbere abanyarwanda bakundanaga batishishanya, bagabirana inka, bagasangira ariko ngo nyuma baje gucibwamo ibice, bizanywe n’umwaduko w’abazungu, urwango rutangira gutyo batangira kubiba amacakubiri mu bantu.
Abitabiriye ibi biganiro kandi bagarutse ku nzitizi zikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda, zishingiye ku mateka y’Igihugu atabwiza ukuri abagize umuryango, izishingiye ku madini n’amatorero, izishingiye ku bikomere ndetse n’amateka mabi yaranze igihugu, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite igikomere, yewe n’uwakoze Jenoside ntabwo yorohewe ngo bitewe nibyo yakoze bihora bimukomanga ku mutima.
Mu zindi nzitizi zagarutsweho zishingiye ku madini atabwiza ukuri abayoboke babo ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bagaragaje ko hakiri Ingengabitekerezo ya Jenoside muri Burera, aho hari abakibona mu ndorerwamo z’amoko.
Mu mvugo zishingiye mu duce runaka ducamo abaturage ibice, ndetse bavuze ko hari n’imanza zitararangira.
Zaraduhaye Joseph ni umuturage wo mu murenge wa Butaro, yagize ati "Ikijyanye n’abantu bakibonamo amoko tugomba kumenya abo ari bo tukabigisha, tukaganira nabo, gahunda ya ’Ndi umunyarwanda’ ikamanuka mu baturage ndetse hari n’abakiri mu mashyamba ya Congo bavuka hano Burera bakibiba amacakubiri bagatuma Ingengabitekerezo ikomeza kuzamuka. Abo nabo turabatumaho, abo mu miryango yabo irazwi; kwigisha ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ntabwo birangira uyu munsi ni uguhozaho twigisha."
Iradukunda Providence nawe ni urubyiruko rwitabiriye iyi nama yagize ati: "Ikibazo cyo kubiba amacakubiri ni ikibazo kidakwiye kujenjekerwa; nk’urubyiruko tugiye kumanuka twegere urubyiruko rugenzi rwacu rukibonamo ivangura rishingiye ku moko, ku mashuri tuzabigisha ndi umunyarwanda kuruta ndi umunya-Burera, dukwiye kuba Bandebereho."
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abitabiriye ibiganiro kugira umutima wo gukunda Igihugu, birinda icyasenya ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: "Nkurikije insanganyamatsiko twari dufite uyu munsi, igira iti ’Indangagaciro na kirazira, Isôoko y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda", icyo nasaba abaturage ba Burera ndabasaba kugira umutima w’indangagaciro, umutima w’ubunyarwanda kandi ukunda Igihugu. Umunyarwanda yakagombye kurangwa n’ingeso nziza, ndabasaba ko dukomeza kugira umutima ."
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Gen (Rtd) James Kabarebe akaba n’imboni y’Akarere ka Burera yagarutse aho Igihugu cyavuye n’aho kigeze ubu Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yasabye abayobozi kumanuka bakegera abaturage bigisha abaturage ko bakwiye kubana neza nk’abanyarwanda buje indangagaciro."
Ati: "kubaka Igihugu bituruka mu biganiro byiza byubaka Igihugu, izi ni ingamba dufatiye hano, nituzimanura tukabijyanira abaturage tuyobora birarushaho kuba byiza; uyu wabaye umwanya wo gusbiza amaso inyuma kugira ngo barebe aho Igihugu kivuye. Igihugu cyacu gituritse kure, Igihugu cyacu cyakize ubucakara, muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 nta mahirwe u Rwanda rwari rufite rwo kongera kubaho. Iki gihugu cyacu kigeze gupfa kirazuka, ubu ngubu aho tugeze ni amahirwe yo gutera imbere, birashoboka uhereye aho twari turi muri 1994."
Gen (Rtd) James ) Kaberebe, uwa kane hagati
Gen (Rtd) James ) Kaberebe yakomeje agira ati: "Nidukomeza kubaka ubumwe ntacyabuza iki gihugu cyacu kuba paradizo. Imbarutso nyamukuru y’ubumwe bw’Abanyarwanda yaje nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki gitekerezo cyazanwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twarwanye guhera mu 1990 bapfa, dupfa; icyari gisumbaga byose n’Igihugu ywaraniraga, Inzanganano aho zagejeje igihugu murahabona, Intambara y’Igicengezi yatangiriye hano mu majyaruguru, ni naho yarangiriye, ibi byashobotse kubera politiki nziza yahagaritse Jenoside. Hari abana twakuraga mu gicengezi tukabazana mu Gisirikare, abaturage ni bantu beza cyane twebwe abayobozi ni twebwe tubatenguha."
Muri iyi nama kandi hari hatuniwe abagera kuri 254 haje 207, abo ni abayobozi n’abahoze ari abayobozi guhera tariki 19/07/1994 mu nzego z’imitegekere y’Igihugu ku rwego rwa Komine, Superefegitura, Perefegitura/Intara n’umujyi wa kigali bakomoka batuye cyangwa bakorera mu karere ka Burera ndetse n’abagize" Unity Club".
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje






















