Mu karere ka Burera hari abaturage bataka ikibazo cy’abangavu bajya mu gihugu gituranyi cya Uganda gushaka ubuzima, bakisanga bari mu ngeso mbi bagahindukira bakaba umutwaro ku babyeyi babo.
Aba bangavu nabo bavuga ko bahitamo kujya muri Uganda kubera gusharirirwa n’ubuzima, bavuga ko nta kazi bafite bityo bakajya gushakirayo akazi, bakisanga bakora ako mu tubari, bakisanga mu ngeso mbi zirimo n’uburaya.
Ibi bamwe muri abo babyeyi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga muri aka karere, aho bavuga ko iki ari kimwe mu bibabazo bikomeje kubahangayikisha.
Ayinkamiye Claudine ni umwe mu bangavu bahuye n’icyo kibazo.
Yagize ati: "Benshi mu bangavu hano muri Burera babona ubuzima bwanze bakajya gushakisha muri Uganda, hari igihe ugerayo ukabura na tike ikugarura rimwe na rimwe ugasanga urimo guhura n’ibibazo kubera ko uba utari mu gihugu cyawe; nanjye nigeze gushaka kujyayo ariko hari abo nzi bagenda bakagaruka barabyaye abana batagira base. Ni ikibazo kiduhangikishije, byibuze leta ishakiye urubyiruko icyo gukora ntawasubirayo."
Undi mubyeyi witwa Bwanakweli Evariste twasanze mu murenge wa Rugarama yagize ati: "Umwana aragenda gutya hakurya muri Uganda ukabona azanye inda, ubwo rero ababyeyi bikadutera ikibazo; nubwo umuntu atavuga ko hajyayo benshi ariko baragenda, icyo ubuyobozi numva bwakora nukubashakira ibyo gukora bajya bahugiramo batagiye mu ngeso zitari nziza."
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yavuze ko ahanini abona biterwa n’imiryango yabo ndetse ngo ntibikwiye ko abana bajya kwishora mu ngeso mbi kubera ubuzima babayemo.
Ati: "Ikibazo kiri mu miryango, urumva umwana ugira gutya akifata agahuguruka akava mu rugo akajya kwambuka umupaka, akagenda akajya muri Uganda, nuko mu muryango haba harimo ikibazo, kandi mu byukuri muri Burera hari gahunda zinyuranye zo kwiteza imbere zihari by’umwihariko no mu rubyiruko baba bakwiye guhabwa amafaranga yo kwiteza imbere aho kugira umwana ajye mu tubari muri Uganda ejo azane inda zitateguwe, baza bagahabwa akazi bagakora bakajya biteza imbere. Rwose twiteguye kubahuza n’amahirwe ahari, ntibikwiye ko bakomeza kujya bajya hakurya mu ngeso zitari nziza."
Akarere ka Burera ni kamwe mu turere 5 tugize intara y’Amajyaruguru, gahanye imbibi n’Igihugu cya Uganda, aba bangavu n’urundi rubyiruko bakunze kwambuka umupaka banyura mu nzira zitemewe, zizwi nka panya, ’baciye mu rihumye abacunga umutekano’.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















