Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Burera-Ruhunde: Umukamo w’amata urimo kwangirika bitewe no kubura ikusanyirizo ry’amata

Tuesday 12 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Aborozi b’inka bo mu karere ka Burera mu by’imwihariko mu Murege wa Ruhunde, baravuga ko babangamiwe no kuba umukamo wabo wangirika kubera kutagira ikusanyirizo ry’amata.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Ruhunde, bavuga ko umukamo wangirika kubera kutagira ikusanyirizo ry’amata mu murenge ry’umurenge bakaba bakora urugendo rwo bayagemura mu karere ka Gicumbi.

Nkusi Gilbert ni umworozi, yagize ati "Amata ntabwo tubona aho tuyagemura, benshi bayagemura Gicumbi akagerayo yapfuye tugahomba; arangirika tukayabogora kandi mu by’ukuri turamutse dufite ikusanyirizo twayagemurayoho twabona n’ayo mafaranga ariko ubu nta musaruro twavuga tubona."

Undi mworozi wo muri uyu murenge wa Ruhunde yagize ati "Ubu nkanjye niba mfite inka eshatu zose zikamwa hafi litiro 12 nkabona amata menshi ngiye kuyagurisha murabona bitambera byiza; umuryango wanjye ukabaho neza, badushakire ikusanyirizo natwe dutere imbere nk’abandi borozi, twabyifuje kuva kera rwose."

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile avuga ko muri iyi minsi ikusanyirizo ry’amata rigiye gutangira gukora ku bufatanye n’abikorera.

Visi Meya Mwanangu Theophile yagize ati "Hari ikusanyirizo rigiye gutangira gukora ryashyizweho ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera PSF, rizakorera muri Ruhunde za Gitovu, tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo aborozi babone aho bashyira umukamo wabo."

Aba borozi bakomeza bavuga ko kugira ngo bagemure umukamo w’amata bisaba kuyagemura mu Murenga wa Miyove bahanye imbibi, ni mu karere Ka Gicumbi ndetse bakavuga ko hari nubwo bahura n’ikibazo kenshi bakagezayo amata yapfuye bitewe n’urugendo rurerure bakora bagemuye ayo mata.

Kugeza ubu Akarerere ka Burera gafite amakusanyirizo agera muri atanu (5) aya yose yiyongera kuri Burera Daily nk’ikusanyirizo rinini riri muri aka karere.

Aba borozi b’inka bo muri Ruhunde bakaba bifuza iri kusanyirizo ry’amata cyane ko bavuga ko ubworozi aribwo bubateza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru