Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera bakorera muri santere y’ubucurizi izwi nko "Munyanga" batunguwe no kubona ubuyobozi bwa Leta bufata icyemezo kubafungira ubwiherero rusange bari bubakiwe none basigaye bagana mu bihuru, ibintu bavuga ko bishobora guteza indwara zirimo n’icyorezo.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iyi santere ya Munyanga, bakifuza ko ubwo bwiherero bwafungurwa bakareka gukwiza umwanda hirya no hino ushobora kubaviramo icyorezo.
Uwitwa Nirere yagize ati" Ubu bwiherero bwakoze nk’amezi atageze muri atanu bahita babufunga, turifuza ko babufungura tukajya tubukoresha kuko n’ubundi nitwe bwubakiwe , urabona hirya no hino huzuye imyanda kubera ko abantu biahagarika aho babonye hose bitewe no kubura ubwiherero twajya dukoresha."
Undi muturage yagize ati: "Urabona ko hano huzuye utubari twinshi, aho benshi baba bisomera agasururu, iyo ukubwe wagera ku bwiherero ugasanga bufunze nawe urabyumva ko wiyerenja mu myaka y’abaturage hirya no hino ku ngo, tufuza ko abayobozi badushakira igisubizo kirambye."
Ku rundi ruhande aba baturage bakomeza bavuga ko ubwo bwiherero bubakiwe nubwo bufunzwe aeiko butajyanye n’urwego rwabo nk’abaturage umuntu yakwita ko bari mu gace k’icyaro aho banenga uwagize igitekerezo cyo kubazanira ubwiherero bise ubwa "Gisirimu" bisaba gukoreshwa mu buryo bwihariye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ntaruka, ubwo bwiherero bwubatsemo, Bwana Nemeye Eliya yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse ngo bakigejeje ku nzego zo hejuru zirimo n’akarere. Gusa yavuze ko basabye ko rwiyemezamirimo wubatse ubu bwiherero yabusubiramo akubaka ubujyanye n’aba baturage baho.
Yagize ati: "Twabonye ubu bwiherero buri guteza ikibazo kijyanye no kubukorera isuku duhitamo kubufunga, benshi bakoreshaga ibyatsi ugasanga byahezemo, kuko ubu bwiherero ntabwo buri ku rwego rw’aba baturage, ubu rero twabigejeje ku karere dutegereje ko rwiyemezamirimo yazagaruka akabuhindura, turasaba abaturage kuba bifashisha ubwiherero bwa bagenzi babo bakorera hano hafi."
Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu kwimakaza isuku kuri bose aho ishishikariza buri rugo kugira ubwiherero bwiza kandi bukoze neza, gusa iyo ugeze hirya no hino muri iyi santere ya Munyanga usanga huzuye ’amaziranoki’, anyanyanyagiye mu myaka y’abaturage.
Ni kenshi mu mbwirwaruhamwe z’abayobozi batandukanye bagiye bagaruka ku isuku nke ikunze kugaragara mu ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko hakazamo n’Akarere ka Burera.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















