Mu bitaro bya Byumba harwariye Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 umaze imyaka igera kuri 11 arwaye indwara y’uruhu yabaye amayobera, ababyeyi be bakababazwa n’uko yabuze ubushobozi bwo kumuvuza bakaba basaba ubufasha.
Ni umukobwa witwa Izere Dezirata, uvuka mu karere ka Burera, mu murenge wa Bungwe, ababyeyi be bamurwaje bavuga ko imitungo yabashyizeho basigaye nta n’urwara rwo kwishima.
Umubyeyi w’uyu mwana witwa Ndayambaje Alexandre yavuze uburyo yakubise hirya no hino kugira ngo umwana we avurwe ariko ngo byaranze , ubu arasaba abagiraneza kumufasha.
Yagize ati: "Uyu mwana wanjye witwa Izere, acyuzuza umwaka umwe n’igice ku mubiri we hagiye haza uduheri duto duto tumeze nk’urugera, tukajya duturika arinako dukwira umubiri wose. Twamujyanye muri CHUK yitabwaho n’abaganga baturutse mu bitaro bitandukanye birimo na Faisal ariko uburwayi bukomeza kuyoberana."
Ndayambaje yakomeje agira ati: "Ubu rero abaganga bafashe umwanzuro wo kumusubiza ku bitaro bya Byumba aho yivurije mbere akaba ariho arimo gufashirizwa. Nasigaye iheruheru, icyo twari dufite cyose twarakigurishije, ariko njye ubu nta n’igiceri nsigaranye, ndasaba ubufasha."
Uyu mubyeyi wa Izere avuga kandi ko yandikiye akarere ka Burera ibaruwa isaba ubufasha taliki ya 13/10/2023 ikaba ndetse yaririho na Cashi y’ibitaro bya Byumba, Akarere karayakiye akaba atarabona igisubizo, akaba ariho ahera atakamba ko bamufasha umwana we akavurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ngo bagiye gusaba ubufasha muri Ministeri y’ubuzima barebe niba hari icyakorwa.
Kuri ubu uyu mwana aryamye mu bitaro bya Byumba, abasha kuvuga nijwi rituje ririmo amaganya, yinginga abagiraneza kumufasha ibishoboka byose agakira.
Wifuza kugira icyo ufasha uyu mwana, nomero za Papa we: 0785212306 Ndayambaje Alexandre,
Imana iguhe Umugisha
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















