Umunyafurika Makhtar Diop, w’Umunyasenegal yagizwe Umuyobozi Mukuru akaba na Vice Perezida w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Banki y’Isi (International Finance Corporation (IFC).
Iki ni kimwe mu bigo bya Banki y’isi byibumbiye mu kiswe "Bretton Woods institution", byashyizweho mu kwa Karindwi 1944 nyuma y’intambara y’isi kugira ngo bifashe kuzahura ubukungu bw’ibihugu ubuhahirane mpuzamahanga mu by’ubukungu. Ni ibihugu 43 byibumbiye muri ibyo bigo, ikicaro gikuru kikaba kiri i New Hampshire muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Perezida w’Ibigo bya Banki y’Isi, David Malpass, yavuze ko Diop afite ubunararibonye mu by’iterambere n’ubukungu.
Ati "Makhtar Diop afite ubunararibonye mu by’iterambere n’imari kandi afite n’umuhate mu by’imiyoborere na serivisi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere haba mu bigo bya leta no mu by’abikorera."
Yakomeje avuga ko Diop yitezweho akazi kenshi karimo ako kuzamura ishoramari mu by’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore no gufasha ibihugu bikennye bigite ubukungu bujegajega, birimo amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye u bintu bitandukanye.
Makthtar Diop mbere yo gushyirwa kuri uyu mwanya yari nubundi yari Visi-Perezida wa Banki y’isi ushinzwe iby’ibikorwaremezo. Mbere y’izo nshingano nabwo yigeze kuba Umuyobozi wa Banki y’Isi mu bihugu bya Kenya, Somalia na Eritrea na Brazil.
Yabaye kandi Minisitiri w’Imari mu gihugu cye cya Senegal.

















