Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Byinshi kuri gahunda yiswe Ishuri ry’Umuyobozi, yatangijwe mu Ntara y’Iburengerazuba

Wednesday 28 January 2026
    Yasomwe na

Gahunda yiswe Ishuri ry’Umuyobozi, ni umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba, iyi gahunda ikaba yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa 27 Mutarama 2026, mu Muremge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, aha hakaba hari abayobozi mu nzego zitandukanye harimo na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco.

Nkuko bitenganyijwe muri iyi gahunda Umuyobozi ku Ishuri, aha abayobozi mu nzego zitandukanye higanjemo abo mu nzego z’ibanze bazajya bagira umwanya wo gukora inama bakisuzuma mu mikorera yabo nko mu buryo baha serivisi abaturage babagana, ibi bigarukwaho kandi na Ntibitura Jean Bosco, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, agaruka kuri iyi gahunda yishwe Ishuri ry’Umuyobozi.


Guverineri Ntibitura Jean Bosco, asaba abayobozi guha abaturage serivisi nziza birinda kubasiragiza.

Yagize ati "Uhereye kuri bariya bayobozi bari hariya ugakomeza, hazajya habaho, inama zo kwicara, abantu bagatekereza ku bibazo bibugarije, ibibazo abaturage bafite, bagashakira hamwe umuti, ni ukuvuga ngo rero ibyo twigisha harimo ibice byinshi n’ibyiciro byinshi".

Yunzemo ati "Iyo tuvuze umuyobozi Ninde? Hari n’ibindi tuzakurikizaho, hari andi masomo azakurikiraho, buriya hazabo n’amarushanwa, amarushanwa y’imidugudu".

Abagenewe kandi iyi gahunda, Umuyobozi ku Ishuri nabo bagaragaza ko bumva akamaro kayo muri rusange, kandi hari icyo izabafasha mu kurushaho kwunoza imikorere.

Umuturage witwa Sibikari Emmanuel, umwe mu bantu bari bitarabiriye iyi gahunda akaba ashinzwe amakuru mu Mudugudu wo mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, agaragaza ko iyi gahunda ari ingenzi.

Ati" Twabyishimiye kuko twabonye andi maguhugurwa, atandukanye mbese, ni ukuvuga ngo muri make ubungubu mu byo twakoraga turarushaho kugira ibyo tunoza".


Abayobozi mu nzego zitandukanye biganjemo abo mu nzego z’ibanze bagenerwa iyi gahunda Umuyobozi ku Ishuri

Yakomeje agira ati" Nkanjye ku ishingano zanjye shinzwe amakuru mu Mudugudu ni ukuvuga ngo hari nk’abana benshi twagendaga tubona wenda bamwe tukabashishikariza kwiga, bakabikora, wenda hakaba nabo ducika intege, ariko noneho bishatse kuvuga ko tukimara kubona aya muhugurwa turi burenzeho mu byo twakoraga, tukarenzaho tugashyiramo ingufu cyane, ku buryo nta mwana n’umwe ugomba gucikwa no kutiga".

Ibi kandi bishimangirwa na Nyiransabimana Bernadette, akaba ari umurezi mu Murenge wa Bugeshi.

Ati" Ni gahunda twakiriye neza, kuko twabonyemo impanuro, tubonamo ibyigisho bitandukanye, uko dukwiye gukora ubuyobozi dushinzwe, tugahindura abantu ibitekerezo no mu bikorwa".

Abayobozi barasabwa kurushaho guha abatura serivisi nziza kandi birinda kubasiragiza nkuko Guverineri Ntibitura yakomeje abivuga mu kiganiro n’itangazamakuru.

Yakomeje agira ati" Imyanya turimo, dufite serivisi ariko serivisi twahawe ntabwo ari ukuzibika mu kabati, ahubwo ni serivisi twahawe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu, kugirango tuzijyane, tuzibatangire, tuzitangire ubuyobozi bw’igihugu ku baturage.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru