Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

CHUB:Umuforomo yanze kuvura umurwayi ahita apfa

Friday 15 June 2018
    Yasomwe na

Umuforomo witwa Nyirarukundo Josiane wok u bitaro bya Kaminuza I Butare CHUB yirukanwe mu bitaro nyuma yo kwanga kwakira umurwayi wari usanywe na Ambilance ngo ntafite ubwisungane mu kwivuza.

Minisitiri w’ ubuzima Dr Diane Gashumba yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na City Radio. Agira ati “Hari umuforomo wo ku bitaro by’ I Butare ntwamenye natwe muri iki gitondo ko yari yanze kwakira umurwayi wari uzanywe muri ambulance, avuga ko nta mituelle afite akamusubizayo, uwo muforomo rero twamufatiye ibyemezo kuko twamuhagaritse, dusaba ko umurwayi yakirwa akavurwa”

Dr Gashumba yahise amenya aya makuru biciye mu buryo bwashyizweho bwo guhererekanya amakuru yihutirwa ahita akemura iki kibazo mu buryo bwihuse.

Uyu murwayi yari avanywe mu bitaro bya Gitwe by’ akarere ka Ruhango mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Kamena 2018.

Ibi bibaye mu gihe muri Nzeli umwaka ushize Minisitiri Dr Gashumba yagiye ku bitaro bya Muhima byo mu karere ka Nyarugenge abaganga bakamusuzugura bataramenye ko ari Minisitiri w’ Ubuzima bituma babiri bahita birukanwa.

Minisitiri Dr Gashumba avuga ko gusura ibitaro mu rwego rwo kureba uko abarwayi bakirwa ari gahunda azakomeza ndetse ngo hari n’ ishami rya Minisiteri y’ Ubuzima ribishinzwe by’ umwihariko.

Minisitiri Dr Gashumba avuga ko kwanga kuvura umurwayi ngo ni uko adafite mituelle cyangwa kumwakira nabi ari ukubura impuhwe cyangwa kuba ukora akazi utazi ingaruka zo kugakora nabi cyangwa utazitekerezaho.

Minisiteri y’ ubuzima yijeje abaturarwanda ko igiye gukomeza gushyira imbaraga mu gushakira umuti iki kibazo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru