Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

CONGO: Abagore barahamagira Tshisekedi kwihutisha umugambi afite kuri M23

Thursday 22 February 2024
    Yasomwe na


Abagore bibumbiye mu miryango iharanira amahoro, "Women Peace and Security Synerg", bakoze imyigaragambyo mu mujyi wa Goma, basaba Perezida Tshisekedi kwihutisha umugambi wo kwirukana umutwe wa M23 mu bice wafashe.

Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatatu, ku itariki 21.02.2024, aho aba bayikoraga bayikoreye mu mihanda yo mu mujyi wa Goma, ndetse banajya ku cyicaro cy’intara ya Kivu ya Ruguru, kibarizwamo uyu mujyi.

Baboneye ho kandi guha ubutumwa Major General Peter Cirimwami, uyubora iyi ntara, ngo azabubashyikirize Perezida Tshisekedi uyubora kino gihugu, nkuko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza uvuga.

Rachel Mululu Kisonia, umwe mu bari muri iyi myigaragambyo yavuze barambimwe, Kandi badashaka kubona abandi bantu bapfa.

Ati" Turarambiwe, ntabwo dushaka kubona abandi bantu bapfa, n’abana bari kwicwa, birakomeye. Muri kubona abagore bahunze, turi kubona, aho impinja, abana bari gupfa kubera ubukonje,Turarambiwe".

Aba bagore kandi basabye Perezida Tshisekedi, kubohoza ibice byose M23 yafashe.

Rachel ati" Dukunda igihugu cyacu, DRC igomba kuguma ari imwe kandi yunze ubumwe. Nta Goma nta Buganagana, nta Goma nta Rutshuru, nta Goma nta Sake".

Iyi myigaragambyo yaba bagore ibaye nyuma yiyindi iheruka kubera muri uyu mujyi wa Goma, muri kino cyumweru, niyabaye kandi muri Uvira, muri Kivu y’Epfo, hari kandi, niyaheruka kubera i Kinshasa, ni mu gihe kandi iyi ntambara ikomeje hagati y’ingabo za DRC nabari kuzifasha, hamwe n’umutwe wa M23 ikomeje.

Uyu mutwe kandi ukaba warafunze inzira z’ingenzi zinyuzwamo ibiribwa ndetse n’ibindi bintu bitandukanye by’ingenzi, bijyanawa i Goma, nk’umuhanda wa Masisi ujya i Goma, uwa Rutshuru ujya nawo i Goma, haratangiye kugaragara ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri uyu mujyi, hakaba hari n’impungenge ko iki kibazo gishobora gukomera kurushaho, mu gihe iyi ntambara igikomeje gukaza umurego.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru