Sunday . 19 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

DEPITE, ABACAMANZA N’UMUGABA W’INGABO ZIRWANIRA KU BUTAKA BARAHIYE

Friday 19 April 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo
Perezida Kagame yayoboye umuhango wo kurahiza Umudepite usimbura uheruka kwegura ku mpamvu bwite, yarahiranye n’Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga n’urw’Ubujurire baherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, n’Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku Butaka.

Abarahiye ni Hitiyaremye Alphonse, na Rukundakuvuga Francois Regis bagizwe Abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga, na Mme Tugireyezu Venantie wahoze ari Minisitiri muri Perezidansi, yarahiriye kuba Umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire.
Lt Gen. Jean Jacques Mupenzi yarahiriye kuba Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka asimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli wagizwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

yasabye abacamanza barahiye none gukora akazi kabo nkuko bikwiye abasaba no kutavugirwamo Presida Kagame yarahije abacamanza bakuru mu Rukiko rw’ikirenga, n’urw’ubujurire

Perezida Kagame yasabye abarahiye gukorana ubwitange akazi kabo bazirikana aho igihugu cyavuye n’aho kigana.

Ku Bacamanza, Perezida Kagame yagize ati “Itegeko rikwiye gufata abantu bose mu buryo bumwe, kandi ubutabera bukwiye gutangwa hatabayeho kubogama kandi mu gihe cya vuba.”

Hon. Ndoriyobijya Emmanuel w’imyaka 34 mu kiganiro kigufi yahaye Umuseke amaze kurahirira kuba Depite, yavuze ko ashimira Perezida Kagame n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi wamutanze mu Nteko.

Src/Umuseke

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru