Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bari kubungabunga amahoro muri Congo, MONUSCO, bwemeje ko abantu bane bapfuye bishwe n’amashanyarazi mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo.
Ni mu myigaragambyo ikomeje yo kwamagana ubutumwa bwa UN muri Congo, MONUSCO, byatangiye nyuma gato yah umuyobozi mukuru wabwo avuze ko inyeshyamba za M23 zikomeye kurusha igisirikare gisanzwe bigoye kuzitsinda.
Twitter ya MONUSCO yavuze ko ibyo byabaye ku wa gatatu hafi y’ikigo cyayo cyo muri uwo mujyi cy’abasirikare bo muri Pakistan. Guverineri Théo Ngwabidje wa Kivu y’Epfo yavuze ko iyo "mpanuka" yatewe n’urusinga rw’amashanyarazi rwaguye, avuga ko hagiye gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyabiteye. Yasabye abaturage ba Kivu y’Epfo ba Uvira by’umwihariko kugira ituze.
Ariko ku wa gatatu, Hakizimana Nduwayo Zacharie ukora mu rwego rw’amashanyarazi muri Uvira yabwiye BBC Gahuzamiryango ko yamenye ko urwo rusinga rwaguye kuri abo bagabo bane ubwo abari mu myigaragambyo bateraga amabuye ku kigo cya MONUSCO.
Avuga ko abasirikare barashe hejuru mu kubatatanya, nubwo yavuze ko atamenya niba ari abasirikare ba Congo cyangwa ba MONUSCO barashe ayo masasu agaca urwo rusinga.
Avuga ko abigaragambyaga batezaga imvururu, bageragezaga gufunga imihanda, by’umwihariko gufunga ikigo cy’abasirikare ba MONUSCO. Nyuma abashinzwe umutekano baje guhosha iyo myigaragambyo.
Abantu 19 ni bo bamaze kwemezwa ko bamaze kwicirwa mu mvururu zaturutse ku myigaragambyo yo kwamagana abasirikare ba UN muri Congo. Aba barimo abapolisi babiri n’umusirikare ba MONUSCO.
Nyuma y’imijyi ya Goma na Butembo yabayemo imyigaragambyo muri Kivu ya ruguru, ku wa gatatu umuvugizi wa gisirikare muri iyo ntara, Général de Brigade Sylvain Ekenge, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko "ibintu byasubiye mu buryo".
Hashize igihe hari abaturage binubira abasirikare ba MONUSCO bagasaba ko bava mu gihugu, bavuga ko bananiwe kugarura umutekano nyuma y’imyaka irenga 20.
Hashize kandi amezi hongeye kwaduka imirwano hagati y’ingabo za leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, nyuma y’imyaka hafi 10 yari ishize nta gitero gikomeye kiba cy’uyu mutwe.