Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Donald Trump yagaragaje uburakari mu nama n’Abademokarate

Thursday 10 January 2019
    Yasomwe na

Donald Trump Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika yivumbuye mu nama yarimo aganira n’Abademokarate ku kuba barangiza ikibazo cy’uko ibigo bimwe na bimwe bya Leta rusange bigiye kumara iminsi 20 abakozi babyo badahembwa ndetse na byo byarafunze imiryango.

Donald Trump kuri Twitter yanditse ati “Mvuye mu nama nagiranaga na Chuck na Nancy (aba ni Abayobozi bakuru mu ishyaka ry’Abademokarate ni bo bayoboye Sena), ni uguta umwanya.

Nababajije ibizaba mu minisi 30, igihe ibintu bizakomeza gutya. Ndabaza nti “Mwaba mugiye kwemera ko Turinda umutekano w’Urubibi, harimo no kubaka urukuta cyangwa uruzitiro rw’ibyuma? Nancy yavuze ngo ‘Oya’. Nahise mbasezeraho nti ‘Bye-bye’, nta kindi nakora.”

Kuba Nancy Pelosi na Chuck Schumer badashyigikiye ko Trump yubaka urukuta ku rubibi na Mexique, yahise avuga ko kuganira na bo ari ‘uguta igihe.”
Abademokarate bo bashinja Donld Trump kuba umuntu ufunga umutwe. Ku wa gatanu w’iki cyumweru nibwo abakozi bo mu bigo byafunze imiryango basaga 800,000 bakaba bazahembwa ariko bisa n’ibitazashoboka.

Donald Trump asaba ingengo y’imari ya miliyari 5.7$ kugira ngo yubake urukuta ku rubibi rwa America na Mexique nk’uko yiyamamaza yabisezeranyije, ariko ku Bademokarate babona ko kubaka urukuta ari ugupfusha ubusa amafaranga y’igihugu.

Inama hagati ya Perezida Donald Trump na Perezida wa Sena, Nancy Pelosi ndetse na Senateri Mukuru ku Bademokarate, Chuck Schumer yabereye mu cyumba k’inama Perezida ahuriramo n’abashyitsi, ahitwa West Wing imara iminota 14 gusa, Trump ahita asohoka.

Chuck Schumer yasubiye mu buryo ibiganiro byagenze, ati “Yabajije [Trump] Perezida wa Sena, Nancy Pelosi, ‘Uremera ko urukuta rwubakwa?’ Pelosi arasubiza ngo ‘Oya’. Yahise ahaguruka [Trump], aravuga ngo ‘ntacyo dufite cyo kuganira’, ako kanya ahita asohoka. Na none twabonye ko afunga umutwe kuko ntiyabashije kwihangana.”

Schumer ngo yaba yabajije Donld Trump igituma atemera gusinya ku ngengo y’imari yahawe kugira ngo Leta ikomeze ikore uko bisanzwe, ahubwo akaba arimo ababaza abaturage.

Trump ariko we aherutse kuvuga ko ibyo akora abikora mu nyungu z’igihugu atabikora ku mpamvu za politiki. Birasaha naho iki gishobora kuba ari cyo gihe ibigo bimwe na bimwe bya Leta rusange bigiye kumara igihe kinini bifunze imiryango kubera kutagira ingengo y’imari.
Src/BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru