Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Ese umuntu wananiwe kuyobora ikigo cy’ishuli, azashobora kuyobora akarere

Tuesday 5 June 2018
    Yasomwe na

Umuturage witwa Ruzirabwoba uvuka mu karere ka Nyabihu yabajije Minisititi w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu Francis Kaboneka niba Musabimana Odette azashobora kuyobora akarere ka Nyabihu yatorewe kuyobora by’ agateganyo kandi ikigo cy’ Ishuri cya REGA ADEPR kirimo abanyeshuri 600 yayoboraga cyaranenzwe na Minisiteri y’ Uburezi ubwo yagenzuraga ireme ry’ uburezi.

Ni mu kiganiro cyavugaga ku iyegura, iyeguzwa n’ iyirukanwa ry’ abayobozi b’ uturere rimaze iminsi hirya no hino mu gihugu cyatambutse kuri KT radio kuru uyu wa 4 Kamena 2018.

Umuturage yahamagaye kuri radiyo ati “Nitwa Ruzirabwoba mvuka mu karere ka Nyabihu. Urugero ngiye kubaha ni mu karere ka Nyabihu, umuyobozi wabaye meya ubung’ ubu yayoboraga ikigo cy’ amashuri cya REGA, Ikigo cy’ amashuri cya REGA kigaho abanyeshuri 600, ndimo gukemanga na njyanama ndimo kwibaza niba akarere ka Nyabihu gafite imirenge 12 kakaba gafite abajyanama 12 hakiyongeraho uw’ urubyiruko n’ uw’ abagore? Ejo bundi muri controle ya Minisiteri y’ uburezi iki kigo cyaranenzwe mu buryo bukomeye, none ndikwibaza ubushobozi batabonye mu kuyobora abanyeshuri 600 baramubonamo mu kuyobora abaturage?”

Akarere ka Nyabihu gafite ubuso bwa kilometero 513 gatuwe n’ abaturage 294740 batuye mu mirenge 12, Utugari 73, n’ Imidugudu 473

Musabimana Odette wari uhagarariye Umurenge wa Jenda mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu watorewe kuba meya w’ agateganyo

Musabimana Odette wari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rega ADEPR mu Murenge wa Jenda, yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu tariki 14 Gicurasi 2018 nyuma y’ uko inama Njyanama yari yareguje nyobozi y’ akarere ka Nyabihu yari igizwe na Uwanzwenuwe Theonetse wari Meya na Visi Meya wari ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukansanga Clarisse wahise atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Kaboneka yasubije uyu muturage ko niba babona hari imiziro babona kuri uyu muyobozi bafite amahitamo cyane ko ari umuyobozi w’ agateganyo.

Yagize ati “Birashoboka ko Njyanama bicaye bagasanga uwo ng’ uwo ariwe waba uhari, ariko nagira ngo niba anafite n’ imiziro n’ iki bafite uburenganzira bwo kutazamutora, bagatora undi wabahagararira kuko uyu ni agateganyo”

Abaturage bagaragarije iyi radiyo ko batazi uko meya atorwa, Minisitiri Kaboneka yababwiye ko meya atorwa n’ inama njyanama y’ akarere yagereranyije n’ inteko ishinga amategeko y’ akarere kuko abajyanama b’ akarere baba baraturutse hirya no hino mu karere.

Buri murenge ugira umujyanama uwuhagarariye mu karere uba waratowe n’ abaturage guhera mu ku mudugudu n’ akagari.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko mu bayobozi b’ uturere bamaze kwegura cyangwa kweguzwa nka bane gusa aribo beguye ku mpamvu zabo bwite abandi begujwe kubera kunanirwa inshingano cyangwa gukora amakosa mu kazi.

Uturere dufite abayobozi baheruka kuva mu mirimo ni Nyamagabe yayoborwaga na Mushisha Philbert wirukanywe akekwaho kunyereza umutungo w’ igihugu, Komite nyobozi y’ akarere ka Ruhango, Huye, birukanywe, Visi Meya wari ushinzwe ubukungu Nyaruguru wirukanywe, Rusizi meya yareguye, Nyabihu meya na visi meya baregujwe, komite nyobozi yarirukanywe Gicumbi, komite nyobozi yareguye Nyagatare, ahandi ni Kayonza na Bugesera.

Share to Facebook

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru