Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gakenke: Isuku ikomeje kuba hafi ya ntayo mu mabagiro

Saturday 7 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu duce tumwe na tumwe two mu karere ka Gakenke hakomeje kugaragaramo umwanda ukabije mu mabagiro amwe namwe ku buryo usanga hari abo kugira isuku aho bakorera bisa n’ibitabareba.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu murenge wa Cyabingo ahakorera ibagiro riherereye mu kagari ka Mutanda mu mudugudu wa Kanyamukenke mu gasantere ka Nyirantama yasanze umwanda wuzuye muri iri bagiro.

Bamwe mu baturage bakunze kugura akaboga muri iri bagiro bavuze ko nabo babona umwanda bakabura uko bagira, bagasaba ko inzego zibishinzwe zikwiye kongeramo imbaraga mu kugenzura isuku mu mabagiro kugira ngo bajye barya ibintu byujuje ubuziranenge.

Samvura Yozefu yagize ati: "Twebwe ntabwo turi abagenzuzi, icyo tuba dukeneye ni ukwibonera akaboga (inyama), umwanda ntabwo nywitayeho cyane; inzego zibishinzwe zijye zikora Ubugenzuzi kenshi kugira ngo isuku yitabweho."

Undi muturage witwa Musangane Fidel nawe yagize ati: "Hano urabona ko turi mu cyaro, isuku koko hano ntayo pe, gusa icyo nasaba ni uko abashinzwe gukurikirana isuku bahozaho umunsi ku munsi bakagenzura niba koko amabagiro afite isuku ihagije n’aho ubundi twarashize."

Uhagarariye iri bagiro rya witwa Ruvakunda Felicien yemeye ko bafite umwanda asaba imbabazi, ndetse avuga ko bagiye kubikosora ibijyanye n’isuku.

Yagize ati: "Habayeho amakosa, umwanda urahari kandi biragaragara rwose, gusa turasaba imbabazi tugiye kubikosora ku buryo ubutaha tuzajya dusiga tuhakoze neza, ubwo twagize kwibeshya ntitwahakora, tugiye guhita tubikosora neza."

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianney, yavuze ko bakomeje gufunga amabagiro yagiye agaragaza umwanda ndetse asaba abantu bakora muri ubu bucuruzi by’umwihariko abacuruza inyama kugira isuku nyambere muri byose.

Yagize ati: "Twatangiye gufunga amabagiro afite umwanda, tubereka uburyo bwo gukora isuku, kandi burya isuku ni ikintu kiremereye by’umwihariko ahantu hakorerwa cyangwa hacururizwa inyama; turagerageza gukora ibishoboka dukurikirane turebe ko isuku yanozwa , ndetse n’abantu ubwabo bakwiye kugira isuku."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bakomeje gusaba ko amabagiro yashyirwamo amakaro kandi bakita ku isuku mu bintu abantu baba bari burye bikwiye gukorerwa ahantu heza hazima, huje isuku yo ku rwego rwo hejuru.

Iri ni ibagira rya leta ariko rirebererwa n’abaturage bane, rikora kabiri mu cyumweru, kuri ubu bagiye kumara umwaka umwe urenga bakoresha iri bagiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru