Ubu ni bumwe mu buhamya bwatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Kanama 2018, ubwo abakandida ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije biyamamarizaga i Bweramvura, mu murenge wa Jabana, Akarere ka Gasbo.
Mukafurika Annoncita atuye mu kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo. Ni umuhinzi umaze kwiteza imbere abikuye mu buhinzi bw’imboga, amasaro, ibijumba n’ibishyimbo. Mu buhamya bwe ashima cyane FPR Inkotanyi kuba yaragaruye umutekano mu gihugu, ubu akaba amaze gutera imbere, nyamara yaratangiye wenyine ubu akaba afite abakoze ahemba.
Agira ati “Byose kugira ngo mbigereho, mbikesha FPR Inkotanyi yampaye umutekano. Umuntu udafite umutekano ntacyo yageraho. FPR Yankuye ku gishanga ubu inyicaje kuri table d’honneur. FPR yadukuye mu bwigunge, idukura mu mwijima, uyu munsi umuntu wese araryama agasinzira, umutekano ni wose.”
Akomeza asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukora bagakoresha amaboko yabo kugira bashobore kwigira, kuko na we ibyo yagezeho abikesha gukora, dore ko atari we bifitiye inyungu wenyine kuko aha akazi n’abandi.
Rwamurangwa Stephen, Uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo, asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’inshuti zabo kuzazinduka ku itariki eshatu bagatora FPR Inkotanyi kugira ngo bakomeze umuvuduko w’iterambere bamaze kugeraho.
Avuga ko hari byinshi abaturage bakwiye kwitega ku badepite bazatorwa. Agira ati “Nubwo bari basanzwe babikora, abadepite bazarushaho kwegera abaturage, bumve ibitekerezo byabo, gufatanya na bo, kubagira inama no kungurana ibitekerezo.”
Rwamurangwa avuga ko Akarere ka Gasabo kazakomeza gushyira imbaraga mu iterambere ry’ubukungu, hongerwa cyane cyane ibikorwaremezo birimo imihanda, kugeza amazi n’amashanyarazi aho bitaragera, hatezwa imbere imiturire n’imitunganyirize y’Umujyi hubahirizwa igishushanyombonera
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari muri ikibuga cya bweramvura baje kumva abiyamazaa baturutse muri imwe mu mirenge ya karere kagasabo ariyo Jabana,Jari,Nduba na Gastata.
















