Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gatabazi yasabye Meya Mutabazi gushaka uburyo ahageze amazi atazongera kuhabura

Friday 4 March 2022
    Yasomwe na

Ubwo Minisitiri w’’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vainney yaganiraga n’abaturage bo mu karere ka Bugesera, by’umwihariko abatuye mu murenge wa Ntarama, bamutuye ibibazo bitandukanye birimo n’ikibazo cy’uduce twagejejwemo amazi meza ariko bugacya abaturage bakayaburira irengero bakaba barasubiye kuvoma ibiroha mu biyaga n’imigezi.

Ni ikibazo cyagarutsweho n’abaturage batari bake bo mu kagari ka Kibungo, Cyugaro n’utundi tugari tugize Umurenge wa Ntarama ukora ku gishanga kirimo umugezi wa Akanyaru uhura n’undi ukabyara Akagera.

Mukarurangwa Francine yavuze ko mu mudugudu abamo bagize Imana umunyamerika abaha amazi, baravoma ariko mu gihe gito ya mazi bayaburira irengero.

Yakomeje agira ati "Amatiyo dufite nta mazi akirimo, tuvoma ibintu by’ibinamba. Baduhaye amatiyo y’amazi tuvoma iminsi igera muri 7 amazi ahita agenda. Hashize nk’amezi abiri tutabona amazi. Abayobozi twabigejejeho baratubwiye ngo bazaza kubireba ariko ntabwo baraza."

Minisitiri Gatabazi yasabye ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Uwamugira Marthe, abwira abaturage icyabaye kugira ngo babure amazi kandi yari yaabgezeho, bigaragara ko nta gisubizo kinyuze abaturage afite.

Yagerageje kugisobanura, agira ati "Ikibazo cy’amazi mu kagari ka Kibungo ndetse n’ahandi mu bindi bice nka Cyugaro na Kanzenze, mbere na mbere turaabshimira ko twabonye uruganda rwa Kanzenze rw’amazi, wratumye nibura igice kinini cy’umurenge wa Ntarama kibona amazi.

Ikibazo uyu mubyeyi yari abajije rero, abatekenisiye ba REG (Ikigo cy’Ingufu) batubwiye ko amazi atabasha kugeramo kubera ko ibigega biduha amazi byubatse ahitwa mu Bidudu bifite ubutumburuke buri hejuru ku buryo biri ku rwego rumwe n’aho akagari kari bigatuma rero amazi atagera mu matiyo ngo abaturage bavome, batubwira ko barimo babikurikirana kandi bazabikemura."

Ni igisubizo kitanyuze Minisitiri Gatabazi, yibaza uburyo amazi yagezwa ahantu nta nyigo yakozwe kugir ango atahava nayo akamukurikira, agasiga abaturage uko yabasanze.

Yagize ati "Ubundi iyo uumuntu yubatse umuyoboro w’amazi aba afite igishushanyo yakoze, aho amatiyo yose yageze na robine kugira ngo isoko ryemerwe ko hari ibikurikizwa. ntabwo ari ibintu byubatswe mu bugiraneza, wakubaka umuyoboro ukawutaha kandi uzi ko amazi atazagera mu baturage?"

Minisitiri ntiyanyuzwe n’ibyo bisobanura asaba umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, kubisobanura neza kurushaho no kuvuga icyo yabikozeho, mu mvugo igira iti "Icyo ni ikibazo kigomba gukemuka kandi ababikozwe nabo babibazwe. Wabikorera ubuntu se nabwo wakubaka ibintu bitazakora?"

Mutabazi Richard yasobanuye agira ati "Mbere na mbere ntabwo icyo kibazo by’umwihariko nari nkizi byihariye ariko ndabikurikirana."

Mutabazi yavuze muri rusange ko atari ho honyine icyo kibazo kiri, yongeraho ko ayo mazi yo mu mudugudu n’utugari aba ari amazi ava mu kwishyira hamwe kw’abaturage, bakora imiyoboro, bagafatira ku muyoboro runaka, bityo kuba ataturutse ku muyoboro mukuru bigatuma atabageraho n’imbaraga zihagije, ariko bazareba uko bazayasunika n’izindi mbaraga za moteri akabageraho cyangwa hakubakwa ikindi kigeza kisumbuye ku bushobozi bityo akabageraho neza.

Hashize iminsi mu karere ka Bugesera bataha imiyoboro y’amazi abaturage bagizemo uruhare, bakusanya inkunga, bakagura ibikoresho byo kubazanira amazi hanyuma WASAC nayo ikabafasha kuyageza mu matiyo bakabona amazi meza.

Minisitiri Gatabazi yihanangirije abayobozi agira ati "N’abandi bose, aho amazi yagejejwe akaba atari kugerayo uyu munsi kandi byaranditswe ko yagejejweyo mubigenzure ariko byihutirwa ahongaho uyu munsi, nyuma y’iyi nama ujyeyo urebe icyo kibazo wumvikanye na WASAC muze mumbwira ko cyakemutse. Kuko ntabwo abaturage bazabona amazi i Kigali abandi babure amazi ahangaha yavuye iwanyu (Bugesera). Wenda aho ataragera mubabwire bategereze ariko ahageze umuyoboro w’amazi hakorwe ibishoboka byose amazi akomeze aboneke."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru