Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Gen. Byamungu wa M23 yageze Kamanyola nyuma yo kwirukana Wazalendo

Wednesday 19 February 2025
    Yasomwe na

Hashize iminsi umupaka wa Kamaniola, uzwi nka Kamanyola ku ruhande rw’u Rwanda, uruhuza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ugenzurwa na Wazalendo ku ruhande rwaho, ingabo za Leta FARDC zarawutaye zihungira Minova.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Gashyantare 2025 nibwo hasakaye amashusho y’ingabo za M23 zageze kuri uwo mupaka no mu gasantere kawo.

Amashusho agaragaza General Byamungu Bernard aganira n’abaturage arinzwe n’ingabo za M23, bamwe batangira kwibaza niba ariwe babona, cyane ko hari abari bafite amakuru y’ibihuha ko uyu musirikare ushegeshe FARDC anabambura ibice bikomeye yaba yararashwe mbere yaho, tariki ya 17 Gashyantare.

Gen. Byamungu agaragara yereka abaturage umusirikare mugenzi we, bisa nkaho ari we ugiye kuba abafashga kubacungira umutekano, abasaba gutuza bagakomeza ibikorwa byabo cyane ko umwanzi wari ubazonze bamaze kumugeza kure hashoboka.

Umupaka wa Kamanyola uri mu ntera y’ibirometero 70 umanuka ugana Uvira.

M23 kuba igeze Uvira byaba bishyira igitutu kuri perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, cyane ko bafite igisa n’amasinde bagiranye, ubwo baganiraga bakagira ibyo bemeranywa umwaka ushize, hanyuma Umuyobozi wa M23, Gen Sultan Makenga akaza gutangaza ko yatunguwe nuko Perezida Ndayishimiye aho kubikora yahindukiye akamwoherereza ingabo zo kurwana nawe ariko akaba yenda kuzimushyira.

Uvira iri mu Birometeri 26 ugenzuruka Ikiyaga cya Tanganyika ujya Bujumbura mu murwa w’ubucuruzi w’u Burundi. Ku modoka babara ko ushobora gukoresha isaha imwe itagera kuri ebyiri mu gihe n’amaguru baharirwa amasaha atandatu.

Umujyi wa Uvira

Yanditswe na Samuel MUTUNGIREHE

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru