By Imfurayabo Pierre Romeo
Abafite ubumuga butandukanye barasaba ko guverinoma y’U Rwanda yazashyiraho politiki n’ingamba zifatika zizajya zirengera abantu bafite ubumuga butandukanye, mu guteganya ko zishobora kuzabarengera mu bihe by’amakuba nk’ibyorezo nkuko byagaragaye ko bahuye n’inzitizi nyinshi muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi.
Ubu butumwa bwatangiwe mu kiganiro cyatambutse kuri radiyo na televiziyo isangostar, cyari cyitabiriwe na Sauda Mukamazimpaka, umuvugizi wungirije w’umuryango nyarwanda w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga UNABU, Kamali Fulgence, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri RBC ndetse na Scovia Mutesi umunyakuru usanzwe ukora inkuru zicukumbuye mu kurengera uburenganzira bw’umugore n’umukobwa.
Ingingo nyinshi muri iki kiganiro, zagarutse ku mbogamizi n’inzitizi bikizitira umugore n’umukobwa bafite ubumuga, mukobona serivisi zitandukanye, ubusanzwe zari zigoranye no kubona mu buzima busanzwe buzira icyorezo, gusa byaje kuba agahebuzo ubwo isi yose muri rusange yibasirwaga n’icyorezo cya koronavirusi, noneho ibi bituma na za serivisi nke aba babonaga bias nkaho bazibuze hafi ya burundu.
Kamali wasaga nkuhagarariye ministeri y’ubuzima muri iki kiganiro, nawe ubwe yiyemereye ko, koko hakiri imbogamizi mu mitangire ya serivisi zihabwa abafite ubumuga, agaruka cyane by’umwihariko kwa muganga aho usanga abaganga benshi batazi gukoresha imvugo y’amarenga bityo bigatuma ushaka kuvurwa atumvikana n’umuvura.
Yagize ati “Turabizi ko hari igihe ufite ubumuga ajya kwa muganga wenda atabasha kuvuga, yatangira gukora kunda yereka muganga ko wenda atwite akwiye guhabwa ubujyanama no kumupima inda, ahubwo ugusanga by’ikinyuranyo umuganga amuhaye imiti y’inzoka wenda akeka ko arwaye mu nda”.
Sauda Mukamazimpaka we avuga ko mu buryo bwose washyizweho bujyanye n’ihererekanyamakuru, muby’ukuri nta bwateganyijwe bwo gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona by’umwihariko muri iki gihe cya koronavirusi.
Agirati “Umunsi wambere humvikanye amakuru yuko isi yibasiwe n’icyorezo, nta buryo bufatika bwariho bwo kuba umuntu ufite ubumuga bwo kutumva, kutabona cyangwa kutavuga yari kubasha kumenya iyi nkuru, ndetse yewe n’igihe guverinoma yashyiragaho gahunda ya Guma Mu Rugo, abafite ubumuga benshi ntibabashije kumenya ibyo aribyo, niyo hatanzwe amatangazo amenyesha abantu uko birinda iki cyorezo, abafite ubumuga babasha kuyumva cyangwa kuyabona ni bake”.
Ibindi byagarutsweho muri iki kiganiro, ni nko kuba koko hari aho bagerageza gukoresha amarenga mu gusobanurira abafite ubumuga, hatangwa urugero nko kuri Televiziyo Rwanda, ariko nanone hagaragazwa ko umubare munini w’abatuye mu byaro badafite izi nsakazamashusho yewe naho babashaga gukura amakuru nko mu masoko, mu masentere kuko hahuriga abantu benshi wenda akaba yabasha kubaza yifashishije abamukikije ibyo mu gihe cya Guma Mu Rugo bitari bigikora.
Sauda kandi akomeza agaragaza ko mu gihe cya guma mu rugo aho abandi babashaga kujya gufata ibiribwa by’ingoboka, abafite ubumuga bo bagiye bahura n’imbogamizi mu midugudu imwe nimwe aho basubizwaga inyuma bababwira ko bafite indi miryango ibarengera, ababwiwe gutyo ugasanga batabashije ku mvikana n’abatangaga bino biryo ngo nabo babashe kuba bakwandikwa babihabwe.
Bwana Kamali nk’uhagarariye ubukangurambaga muri RBC, ikigo gishamikiye kuri Minsiteri y’ubuzima, avuga ko hari inyandiko zikoresha uru rimi rw’amarenga zizwi nka “BURAYE” ndetse n’ibitabo biri gukorwa ngo bizafashe abafite ubumuga bwo kutabona zizajya hanze munsi iri imbere, nubwo bihita byumvikanisha ko ubu bijyanye n’iki cyorezo byabatambutse.
Nk’ingaga zikomanyirije hamwe, by’umwihariko uyu muryango nyarwanda w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga butandukanye, bakaba basaba guverinoma n’inzego zibishinzwe ko batangira gushaka ingamba zazashyirwaho zizajya zirengera abantu bose bafite ubumuga mu gihe hazajya haba hateye ibyorezo nka korona cyangwa ibindi ibyo aribyo byose.

















