Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Haribazwa impamvu Minisiteri ya siporo mu Rwanda yimye uruhushya Ferwade rwo guhagararira igihugu mu marushanwa

Monday 18 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki kugira ngo hatangire imikino ya Chess ihuza Ibihugu byose byo ku Isi izabera mu gihugu cy’u Buhinde, haribazwa impamvu Minisiteri ya siporo idasinya ibaruwa itanga uburengenzira bwo kwemerera ikipe y’u Rwanda kuzajya guhagararira igihugu .

Ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda (Ferwade) riratakambira Minisiteri ya siporo mu Rwanda ko basubiza ibaruwa bamaze igihe kirekire barandikiye, iri shyirahamwe rivuga ko ibaruwa bandikiye Minisiteri ibasaba kubaha uruhushya rwo kujya kwitabira imikino y’Isi izahuza ibihugu by’ibumbiye muri iri shyirahanwe ku Isi (Fide ) izabera mu gihugu cy’Ubuhinde kuva tariki ya 26 Nyakanga 2022.

Mu kiganiro kirambuye umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda, Zimurinda Tom Ben yagiranye na mamaurwagasabo, yavuze ko bibaza impamvu Minisiteri ya siporo idasinya ibaruwa bamaze igihe barandikiye ndetse akabona ko nibaramuka batitabiriye iri rushanwa ngaruka myaka ibiri bashobora kuzafatirwa ibihano bikomeye ndetse bikaba n’igisebo ku gihugu.

Yagize ati "Twe twiteguye neza, abasore n’inkumi bacu bameze neza, biteguye guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Buhinde mu mikino ya Chess; amatike yarabonetse gusa ikibazo dufite ni Minisiteri ya Siporo itaragira icyo ikora mubyo isabwa. Kugeza ubu twakoze ibyo twagombaga gukora kuruhande rwacu, twagiye tubibutse kenshi ariko ntacyo baradukorera."

Uyu muyobozi akomeza agira ati, "Njye ntabwo nzi impamvu Minisiteri itaduha uburengenzira bwo kujya guhagararira u Rwanda, mu by’ukuri kuva twatangira gutegura ikipe twarabandikiye, turongera turabibutsa ariko kugeza uyu munsi nta gisubizo turabona, hashyize igihe kirekire; impungenge ni zose."

Umunyamabanga uhoraho, PS, muri Minisiteri ya Siporo Bwana Shema Maboko Didier yabwiye Mamaurwagasabo ati "Federation tuzayisubiza ku busabe bwabo"

Iyi ni imikino ngaruka myaka ibiri, ihuza ibihugu byose byo ku Isi, izitabirwa n’ibihugu birenga 164 byamaze kwemeza ko bizitabirwa.

U Rwanda ruzaserukana amakipe abiri abahungu 5, abakobwa 5 ndetse n’abakapiteni babo babiri, umwe kuri buri Kipe.

Mu gihe byarangira Minisiteri ya siporo idatanze ubu burenganzira, iyi Federasiyo yazafatirwa ibihano.

Iri rushanwa "World Chess Olympiad 2022", rigiye kuba ku nshuro ya 44, ryagombaga kubera mu Burusiya ariko kubera ibibazo by’intambara ryimurirwa mu Buhinde aho rizabera i Chennai kuva taliki 28 Nyakanga kugeza 10 Kanama 2022 ntagihindutse.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru