Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Hon. Muhongayire yashimye Ingabo za RPF zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Wednesday 6 June 2018
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Kamena 2018, Ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24, abari abakirisitu, abanyeshuri n’abarezi b’ishuri ry’Itorero Eglise Evangelique Des Amis Au Rwanda, Depite Muhongayire Christine yavuze ko nta magambo aboneye yakoresha mu gushimira ubwitange n’imbaraga Ingabo zahoze ari iza RPA, mu guhagarika Jenoside ndetse n’uburyo Umuryango RPF Inkotanyi ukomeje kubaka u Rwanda nyuma y’amahano yarugwiririye.

Iki gikorwa cyo kwibuka abari abakirisitu b’Itorero Eglise Evangelique Des Amis au Rwanda, abari abarimu ndetse n’abanyeshuri ba College George Fox Kagarama (CGFK), bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, cyabanjirijwe n’urugendo rwo gusura Ingoro y’Umurage yo Guhagarika Jenoside mu Rwanda basobanurirwa ubwitange bwakoreshejwe n’Ingabo zahoze ari iza RPA mu guhagarika Jeniside n’aho urugamba rwo kubaka igihugu rugeze.

Rev. Mupenda Alon ,Umuvugizi Wungirije mu Itorero ry’Ivugabutumwa mu Rwanda,(Eglise Evangeliste des Amis Au Rwanda), yavuze ko abakirisitu bijanditse mu bikorwa byo kwica abanyarwanda bagenzi babo, bakwiye kugaywa kandi banatandukiriye bagakora ibitajyanye n’ubunyarwanda banahemukira Imana yabaremye.

Yakomeje avuga ko Imana yarokoye abariho uyu munsi kandi n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu butanga icyizere ko ejo ari heza kandi n’abacitse ku icumu rya Jenoside badakwiye gucika intege ahubwo bagomba kumenya ko batari bonyine. Rev. Mupenda Alon ,Umuvugizi Wungirije mu Itorero ry’Ivugabutumwa mu Rwanda,(Eglise Evangeliste des Amis Au Rwanda

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. Muhongayire Christine watanze ikiganiro kigaruka ku biranga Jenoside yakorewe Abatutsi n’akamaro ko kubungabunga ibimenyetso byayo, yavuze ko urubyiruko rufite umukoro udasanzwe wo kwandika no gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Rwanda muri Mata 1994

Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi itandukanye n’ubundi bwicanyi bwose mwaba mwarumvise, inatandukanye n’izindi Jenoside zose zabaye ku isi mwaba mwarumvise, kubera ko ifite umwihariko wonyine wo kuba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari abantu bicwaga n’abanyarwanda, abantu baturanye abantu babanye , abantu bagabiranye abantu ba… ndetse no kugeza aho umubyeyi wabyaye yiyicira abana be bwite ngo kuko yababyaranye n’umututsi”

Hon. Muhongayire yaboneyeho gushimira by’umwihariko ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye u Rwanda ari nazo zahagaritse Jenoside.

Yagize ati “Muby’ukuri iyo turi aha twibuka turavuga ngo Nkotanyi mwarakoze! Inkotanyi zarakoze hari igihe umuntu ashobora kubura amagambo yo kubabwira ngo Inkotanyi zarakoze ariko mu Kinyarwanda kuvuga ngo ‘Murakoze’ ni ijambo utabona ikintu urisumbuza ariko Inkotanyi zarakoze zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame”

Yakomeje agira ati “Aba baritanze baratwitangira biroha mu masasu ngo baturokore kandi barwana urugamba rutari rworoshye. Mutekereze aho umwana muto w’umusore ariho arwana yikoreye amasasu yikoreye n’imbunda ariko yagera ku ruhinja bamaze kwica mama warwo ruriho rumwonka akaruterura akarugereka hejuru y’ayo masasu ubundi agakomeza arwana ntumbaze aho yarugezaga kubera ko yakomeaga urwo rugamba agira ngo arebe ko hari abo yarokora, Inkotanyi zarakoze. Niyo mpamvu n’ubuhamya bwose bujya butangwa n’ubwa Kayitesi twabwumvishe agera aho akavuga ati ‘Ni uko Inkotanyi ziraza’”

Hon. Muhongayire yongeye kwibutsa urubyiruko by’umwihariko abanyeshuri bo muri iri shuri rya CGFK bari bateraniye muri iki gikorwa ko bafite amahirwe kandi igihugu cyabo kibakunda ari nayo mpamvu Jenoside itazongera kubaho ukundi ababwira ko bagomba kwicara bagatekana bagakomera anabasaba kwicara bakiga bagahaha ubumenyi kugira ngo bazagire ahazaza heza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru