Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

IKINTU KIBI TRUMP AZI CYABA NI INTAMBARA YA 3 Y’ISI: MEDVED ASUBIZA TRUMP

Wednesday 28 May 2025
    Yasomwe na

Umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe umutekano mu burusiya, Dimitry Medved yavuze ko ikintu kibi cyaramuka kibayeho mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’uburusiya itahagarikwa ari intambara ya gatatu y’isi.


Ibi uyu wabaye Perezida w’u burusiya hagati ya 2008 na 2012 yabitangaje nyuma y’ibyari byanditswe na Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yari yavuze ko perezida Putin ari gukina n’umuriro.


Donald Trump yashimangiye ko Putin ari gukina n’umuriro.

Trump abinyujije ku rubuga rwe Truth Social yanditse ati "Icyo Putin atarimo kwiyumvisha nuko iyo biza kuba atari njye ibintu bibi cyane biba byarabaye ku burusiya, ndavuga ibintu bibi cyane, ari gukina n’umuriro"


Nyuma y’ibyo byatangajwe na Perezida Trump, Dimitri Medvedev yahise ajya ku rukuta rwe rwa X akunda gukoresha cyane mu gusubiza ibiba byatangajwe n’abanenga uburusiya yasubije agira ati "Bigendeye ku magambo ya Trump kuri Putin ko arimo akina n’umuriro,ndetse no kuba ibintu bibi biba byarabaye mu burusiya"


Yungamo asa n’uwishongora ko "Ikintu nzi neza kibi gishobora kubaho ni intambara ya Gatatu y’isi."


Dimitri Medvedev wayoboye uburusiya yamaganye ibyatangajwe na Trump

Kuva Perezida Trump yagaruka ku butegetsi mu ntangiriro zuyu mwaka, yari yagerageje inzira zose zishoboka ngo ahagarike intambara y’uburusiya na Ukraine imaze imyaka irenga itatu.


Ku ruhande rw’uburusiya bo batangaza ko ibizashingirwaho mu biganiro na Ukraine mu minsi mike gusa bakifuza ko ibigendanye no gukura ingabo zabo mu bice bafashe muri Ukraine bitagomba no gutunguka ku meza y’ibiganiro.


Uburusiya bwagabye ibitero muri Ukraine tariki 22 Gashyantare 2022, icyo gihe Perezida Vladmir Putin yari yatangaje ko ari ibikorwa bidasanzwe bya Gisirikari muri Ukraine bitewe nuko abavuga ikirusiya bari kwicwa.


Mu mpeshyi ya 2022, uduce twa Luhansk,Donetsk,Kherson na Zhaphorozia twakoze kamarampaka twiyemeza kuba uduce tw’uburusiya, mu myaka 8 yari yabanje uburusiya bwari bwigaruriye agace ka Crimea nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Viktor Yanoukovich.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru