Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Ibiciro bishya by’ingendo bigiye gukurikizwa

Tuesday 12 March 2024
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hakuweho amafaranga yitwaga Nkunganire mu biciro by’ingendi Leta yongereraga umugenzi ku giciro kugira ngo abatwara abagenzi bataremererwa.

Hashize iminsi leta itangaza ko hagiye gukurwaho iyo Nkunganire ishyirwa ku biciro by’ingendo mu gihugu, bigasobanurwa ko umugenzi azajya yiyishyurira igiciro cyose abatwara abagenzi bashyizeho mu gutanga iyo serivisi leta ugakomeza gukora ibindi nifitiye abaturage akamaro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Biro by’umujyi wa Kigali, Minisitiri w’Ibikorwa remezo Dr. Jimmy Gasore yavuze ko iyo Nkunganire yakuweho kuko ibihe yari yashyiriweho by’icyorezo cya Covid-19 byarangiye, ku buryo ubukungu bw’abantu bwatangiye kuzamuka.

Yavuze ko kandi mu bindi byatumaga Nkunganire idakurwaho, ari uko hari ibibazo byari byugarije ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu birimo imodoka nke na serivisi zatangwaga nabi.

Yasobanuye ko kugeza ubu Leta yamaze kugura bisi nini ijana zishyirwa mu mihanda mu byerekezo bitandukanye ndetse hari n’izindi ijana zigiye kongerwamo kugira ngo imirongo y’abatega imodoka igabanuke.

Yagize ati “Ibibazo bikomeye byari bibangamiye urwego rwo gutwara abantu ariko bisa nk’aho bigenje gake, bisi zarabonetse ndetse n’amavugurura yarakozwe, igihe kirageze ngo za ngamba za nkunganire zerekezwe ahandi.”

Yakomeje agira ati “Igiciro ntabwo cyahindutse, icyashyizweho mu 2020 ntabwo cyahindutse. Umucuruzi utwara bisi amafaranga yinjiza niyo azakomeza kwinjiza ariko Umunyarwanda utega bisi we azabona igiciro cyiyongereye.”

Ibindi biciro byo mu ntara bizasoboka mu gihe kiri imbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru