Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byiyongereyeho 8.9%

Tuesday 10 February 2026
    Yasomwe na

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyashyize ahagaragara igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Mutarama 2026 ugereranije n’igihe nkiki mu mwaka ushize wa 2025.


Ibiciro byiyongereyeho 7.5% mu Rwanda mu kwezi kwa Mutarama.

Muri Mutarama 2026, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa
bidasembuye byiyongereyeho 5,3%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15,6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 10,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,1%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,6% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 19,2%.
Ugereranyije Mutarama 2026 n’Ukuboza 2025, ibiciro byiyongereyeho 1,3%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,5%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 2% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 5%.
Ugereranyije Mutarama 2026 na Mutarama 2025, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 8,9%.

Ivomo:NISR

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru