Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu bivuriza ku bitaro bya Gatonde mu karere ka Gakenke baravuga ko babangamiwe no kunyagirirwa ku bitaro baje kwivuza, abarwaza bo bakavuga ko n’ibitanda by’abarwayi bivirwa.
Bavuga ko ibisenge bya zimwe mu nyubako z’ibi bitaro biva bigatuma banyagirwa kandi baje kwivuza, ni mu gihe ibi bitaro bitaramara imyaka 10 byubatswe.
Ni ibitaro byuzuye mu mwaka wa 2020, bitangira gutanga serivisi kuva mu mwaka wa 2021, bivuze ko biri kumara imyaka itatu, byuzuye bitwaye Miliyari 2 na Miliyoni zisaga 800 by’amafaranga y’u Rwanda.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga kuri ibyo bitaro bavuga ko bahahawe n’umukuru w’Igihugu Paul Kagame, biherereye mu Murenge wa Mugunga.
Umwe mu baturage twahasanze witwa Mukeshimana Annociata yagize ati: "Ibitaro birava, iyo imvura iguye twaje gushaka serivisi turanyagirwa, turasaba ubuyobozi ko bwashyiraho andi mabati tugaca ukubiri no kunyagirwa. Nuko utabashije kwinjiramo ngo urebe ibitanda by’abarwayi nabyo biranyagirwa biteye isoni."
Undi muturage waduhaye amakuru wanze ko dutangaza amazina ye muri iyi nkuru yavuze ko mu gice cya Laboratwari ndetse n’ahandi hakorera abayobozi hatura (havirwa).
Ati: "Amazi amanukira ku bikuta ugasanga ari ikidendezi, iyo imvura irimo kugwa abapulanto baraza bagakolopa amazi muri Laboratwari, muzatubarize ubuyobozi icyo buteganya kuko ibi bitaro ni bishya, nta myaka 3 biramara, turabangamiwe cyane.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo Umuyobozi w’Ibitaro bya Gatonde Dr Dukundane Dieudonné ntiyabihakanye, avuga ko mu cyumweru kimwe iki kibazo kiba cyakemutse.
Ati: "Muri iki cyumweru turaza kubikoraho, hari aba Engineers baturutse ku karere baraza kubikora birakemuka vuba, ndetse na Rwanda housing Authority iradufasha. Twabibonye muri uku kwezi kwa kane imvura ibaye nyinshi, mu gice cya Laboratwari niho hava."
Abaturage bagana ibi bitaro bya Gatonde baba baturutse mu mirenge igize aka karere ka Gakenke ndetse n’abatutse mu karere ka Nyabihu bihanye imbibi hari n’abatururse i Musanze baza gushakiramo serivisi, bakaba ariho bahera basaba ko byasanwa.
Aha ni ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Mpunga Tharcisse, yajyaga kuri ibyo bitaro ku wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020, aherekejwe n’uwahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV


















