Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Ibitaro bya Nyarugenge: "Byubatse nabi, nabyo bishobora guteza icyorezo"- Senateri Niyomugabo

Tuesday 5 March 2024
    Yasomwe na

Byubakwa, ibitaro by’akarere ka Nyarugenge byari bigenewe kujya byifashishwa mu gutabara vuba abarwayi bafashwe n’ibyorezo, gusa Abasebateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basanze uko byubatswe nabyo bishobora guteza icyorezo.

Ni bimwe mu byagaragaye mu ruzinduko rw’akazi itsinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo y’Iminbereho y’abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, ryagiriye ku bitaro bya Nyarugenge, kuri uyu wa mbere, tariki ya 04 Werurwe 2024, hagamijwe kugenzura ibikorwa mu buvuzi n’imitangire ya serivisi muri rusange.

Aba basenateri basanze usibye kuba abaje kwivuza baheze ku murongo bategereje kuvurwa, banasanze uburyo ibi bitaro byubatswemo nabwo buteye ikibazo.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko kuva mu myaka 3 byatangiye gukora basanze bafite ibibazo nyinshi bigira ingaruka ku mitangire ya serivisi, muri byo harimo n’ubuto bwabyo butuma hataboneka ahantu hihariye hashyirwa abarwayi bihariye nk’ab’igituntu n’izindi zandura nka mugiga, ikibazo cy’amazi make, ibibazo by’imiyoboro y’amazi asanzwe ihura n’imiyoboro y’umwanda wo mu bwiherero ku buryo hari bimwe mu Byumba byamaze gukurwamo serivisi zose bigafungwa.

Perezida wa Komisiyo irimo abasenateri basuye ibi bitaro, Senateri Prof. Niyomugabo Cyprien, yavuze ibyo babonye bikwiye gutabarizwa, bityo bagiye gukora ubuvugizi kuri ibyo bibazo.

Yabwiye RBA ati: "Inzu yubatse nabi ku buryo iyo bafunguye nk’amazi imyanda ishobora guturuka hasi, ku buryo iyo myanda iturutse hasi rero yazana ibindi byorezo. Banatubwiye ko rwose n’abayobozi babizi, ndetse na Minisiteri y’Ubuzima ko ibizi, ko bazabyitaho bakareba uburyo byakosorwa."

Yakomeje agira ati: "Twebwe rero icyo tugomba gukora ni uguhuza izo mbaraga twese tukareba uko ibyo bitaro byakitabwaho ikibazo kigakemuka kuko twabonye ari ikibazo cyihutirwa kuko baravunika cyane kugira ngo haboneke isuku kubera uburyo inzu yubatse."

Mu bindi Abasenateri bavuze bazakorera ubuvugizi kuri ibi bitaro ni ku kibazo cy’ubuke bw’abaganga ugereranyije n’umubare w’abaturage bakira.

Basanze kandi hari ibikoresho byagenewe gukoresha umuriro wa Triphase ariko bidakoreshwa kuko ibitaro bifite uwa Monophase.

Ibitaro bya Nyarugenge byivurizwaho n’abaturage bagera ku bihumbi 225 ku mwaka, hakivuza buri munsi abagera ku 1400 ku munsi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru