Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Abayeyi bo mu Ntara y’Iburengerazuba, mu karere ka Nyabihu baravuga ko bishimira kuba baregerejwe ibigo mbonezamikurire y’abana bato kuri ubu ngo bakaba baremeye gutunganya indyo yuzuye.
Babisabwe kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato (ECD day) mu Ntara y’Iburengerazuba wizihirijwe mu Karere ka Nyabihu.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko bishimira kuba bafite ingo mbonezamikurire zaje ari igisubizo kuribo ngo kuko mbere babaga bari kumwe n’abana babo mu rugo bakadindira, bagatekereza nabi , ndetse ntibari bazi gutegura neza amafunguro ashobora gufasha umwana gukura neza akava mu mirire mibi.
Umwe mu babyeyi witwa Uwamahoro Claudine utuye mu kagari ka Rurengeri muri Nyabihu yagize ati: "Mbere ntabwo twari tuzi gutegura amafunguro, gusa imbaraga nke ziracyari muri twebwe abayeyi , hakenewe ubukangurambaga bagenzi bacu bakiga gutegura indyo yuzuye kandi natwe bidutera ipfunwe iyo abana bacu bari mu mirire mibi kandi dufite ibyo kurya."
Undi mubyeyi witwa Umuhire Angelique yagize ati: "Umwana wanjye yaje hano ari hasi ari mu mirire mibi, ubu mbona yarahindutse kuko mbere namugaburiraga umuceri nkumva ko ubwo nagabuye neza gusa twebwe ababyeyi
usanga ubwacu dufite imyumvire iri hasi; icyo nasaba ni uko leta yakomeza kujya ihugura ababyeyi bakitabira iyi gahunda."
Umuyobozi mukuru wa NCDA, Nadine Umutoni Gatsinzi, avuga ko hakwiye kuba ubufatanye hagati y’ababyeyi n’abafatanyabikorwa, aho yasabye ko hakongerwa ibigo mbonezamikurire byujuje ibisabwa.
Ati":Turifuza ubufatanye hagati y’ababyeyi n’abafatanyabikorwa, tukita cyane kuri serivisi zidaheza aho dukwiye kwita no kubana bafite ubumuga bahabwa izi serivisi z’ingo mbonezamikurire y’abana bato ariko bikiri hasi cyane, ikindi tuzakomeza guhugura abarezi b’abafashamyumvire."
Yakomeje yibutsa ababyeyi ko aribo bakwiye gufata inshingano ya mbere mu kurera aba bana kugira ngo bazavemo abana beza kandi bazagirira Igihugu akamaro mu bihe biri imbere.
Mu ijambo Guverineri w’intara y’iburengerazuba Habitegeko Francois yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yasabye abanyamadibi n’abandi bose gufatanya mu gushishikariza ababyeyi guhindura imyumvire bakita ku nshingano zo kurera neza abana ngo kuko bizatuma bakura neza .
Ati: "Ndagira ngo ngire icyo nisabira mwebwe muri hano, ndibutsa ababyeyi ko ibi bigo mbonezamikurire atari kwa muganga, atari ahantu abana baza baje gukira ibi bibazo, icyo nshaka kuvuga ni uko izi serivisi zikwiye guhera mu rugo iwanyu, kandi ibi babyeyi bakwiye kubyumva, aho nsaba uruhare rw’amadini muri iki gikorwa; mudufashe mu bukangurambaga."
Yibukije kandi ababyei ko badakwiye kwegeka inshingabo mu bigo mbonezamikurire ngo aho usanga kujyana umwana muri ibi bigo bumva ko birangiye, yavuze ko hakenewe ubushake no kubyumva neza, buri wese akagaragaza uruhare rwe muri iyi gahunda.
Ubushakashatsi bwakozwe n’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) bugamije kureba uko imikurire y’umwana muto ihagaze, rugaragaza ko hari inkingi 6 zirimo imirire, ubuzima, isuku n’isukura, gutegura umwana kwiga hakiri kare ndetse no gukangura ubwonko bw’umwana n’umutekano.
Ubu bushashatsi bugaragaza ko inkingi imwe y’ubuzima ariyo iri ku gipimo gishimishije kuko ifite 82%, indi nkingi ibabaje ni inkingi y’umutekano kwita ku mwana no ku murengera ifite 43%, indi nkingi ibabaje cyane n’ijyanye n’isuku n’isukura 59.2% , indi nkingi iri hasi ni iyo gutegura umwana kwiga hakiri kare ifite 59.8%, indi nkingi igerageza kuza ku gipimo gishimishije nijyanye n’imirire ifite 78.6%.
Akarere ka Nyabihu niko karere kaza ku isonga mu tundi turere twose kuko yakoze impinduka ndetse mu bijyanye n’igwingira mu bana bigenda bihinduka ugereranyije nuko aka karere kari kameze mu myaka ibiri ishyize.





















