Kuri uyu wa Kane ku itariki 14 Werurwe 2024, mu karere ka Rubavu, hasojwe icyiciro cyambere cy’umushinga wo guteza imbere imijyi, (RDUP2) uyu mushinga ukoreramo.
Uyu mushinga ukaba ukorera mu mujyi wa Kigali, ndetse no mu turere dutandatu tw’imijyi yunganira umujyi wa Kigali, aritwo Rubavu, Rusizi, Musanze, Muhanga, Nyagatare na Huye.
Mu bikorwa byakozwe muri RDUP2, harimo imihanda, ruhurura, amatara yo gucanira iyo mijyi, ndetse ngo bikiba byarahinduye isura yiyi mijyi, nkuko byemejwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy.
Ati" Nkuko mwayibonye, abashoboye gute mbera muri iyo mijyi, duhereye na hano i Rubavu, n’ibikorwa byahinduye isura y’imijyi, twavuga Muhanga, twavuga Huye, aho wasangaga abaturage bakoresha imihanda y’igitaka, abajya ku ishuri, cyane cyane, no gucunga amazi y’imvura no kuyayobora, n’ibibazo bikunze kutwangiriza, bikadusenyera, bigatwara imirima, iyo hajeho rero tugakora ziriya ruhurura, ubonako, bihindura ubuzima, ndetse n’ imibereho myiza y’abaturage ".
Muri uyu mushinga kandi usize umuhanda uturuka mu murenge wa Rugerero, ugera mu murenge wa Rubavu, wuzuye, iyuzura ryawo byitezwe ko uzafasha kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga bikoreshwa byinjira cyangwa biva mu mujyi wa Rubavu, bityo bikagabanya n’impanuka zabaga kubinyabiziga bikoreshwa muri kino cyerekezo.
Iyubakwa ryuyu mushinga ukaba waratwaye asaga miliyoni mirongo ine na zirindwi za madolari y’Amerika ( 47 0000 000 USD), mu mushinga usize hubatswe nibura ibirometero mirongo ine na bitatu ( 43 km).
Yanditswe na Eulade Mahirwe