Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Igisirikare cya DRC cyigaramye M23 yagishinje ibitero byo kwigarurira Goma

Monday 14 April 2025
    Yasomwe na

Nyuma yuko kuwa Gatandatu, tariki ya 11 Mata 2025, i Goma no mu nkengero zaho humvikanye urusaku rw’amasasu n’imbunda ziremereye, mu minota mike Ihuriro rya AFC/M23 rigatangaza ko ryasubije inyuma ibitero by’ingabo za SADC (SAMIDRC) mu gufasha FARDC n’abayifasha gushaka kwisubiza Goma, igisirikare cya Leta ya DRC cyatangaje ko atari cyo cyakoze ibyo.

Ni igitero cyagabwe ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, aho mu bice bigize uburengerazuba bwa Goma birimo Mugunga, Kyeshero no mu gace ka Lac Vert humvikanye amasasu menshi.

Ku ikubitiro, AFC/M23 iki gitero yagishinje Ingabo za RDC (FARDC), FDLR ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo.

Mu rindi tangazo AFC/M23 yaje gushyira hanze yavuze ko iki gitero cyanagizwemo uruhare n’Ingabo za SAMIDRC, kandi ko atari icya mbere.

Iti “AFC/M23 iramagana yivuye inyuma ibitero bikomeje kugabwa muri Goma na SAMIDRC ku bufatanye na FARDC, FDLR na Wazalendo, birimo n’icyo ku wa 11 Mata 2025, bihungabanya ituze n’umutekano by’abasivile.”

AFC/M23 yakomeje ivuga ko yabashije gusubiza inyuma iki gitero, gusa ishimangira ko kinyuranyije n’amasezerano yagiranye na SAMIDRC na gahunda yo gusana ikibuga cy’indege cya Goma.

Ijambo rya General Silvain Ekenge, umuvuguzi w’igisirikare cya Leta FARDC

Itangazo ritagira ishingiro kandi ridafite ubwenge na buke ryashyizwe ahagaragara n’umutwe wa AFC/M23 ushyigikiwe na Leta y’u Rwanda. Iryo tangazo ryashinjaga ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba zarateguye igitero ku mujyi wa Goma mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira ku wa 12 Mata 2025.

Ku bijyanye n’ayo makuru, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirifuza gutanga ibisobanuro bifatika kandi bishobora kugenzurwa n’imbaga mpuzamahanga n’iyo mu gihugu:

Mu majyaruguru y’iyo ntara, imirwano iri kure cyane y’umujyi wa Goma, kuko aho ingabo za FARDC ziri bibarwa ko hari intera irenga kirometero 300 uvuye Goma, mu karere ka Lubero mu majyaruguru y’iyo ntara.

Mu burengerazuba bwa Goma, ingabo za Leta ziri mu bwirinzi bukomeye mu karere ka Walikale.

Mu majyepfo ya Goma, imirongo y’imbere y’ingabo za FARDC iri kure cyane y’umujyi wa Bukavu, mu turere twa Mwenga, Uvira, Fizi n’ahitwa Shabunda.

Itangazo rya AFC/M23, ryacuzwe ku buryo bw’amahimbano, ni umugambi wateguwe ku bushake mu rwego rwo guhisha no gutera igihu ku bwicanyi bwa buri munsi bukorerwa abasivile mu mujyi wa Goma. Byongeye kandi, ni uburyo bwo kuyobya rubanda no gushaka kwemererwa ibikorwa byabo by’ubugizi bwa nabi. Ni uburyo bwo gusenya no kubangamira imigambi yose iri mu nzira yo kugarura amahoro mu gihugu.

Nubwo bimeze bityo, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirakomeza kuba maso no kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga intambara, ziranakomeza kandi kwiyemeza gukurikiza amasezerano yashyizweho umukono n’ubuyobozi bukuru mu rwego rwo kugarura amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

General Silvain Ekenge

Nubwo ingabo za Leta zisobanuye kuri iki gitero ku rundi ruhande ariko ntacyop abavugira ingabo za SADC, SAMDRCA, baratangaza ku ruhare bashinjwa na M23 ku bitero byari bigerageje kuyambura umugi wa Goma.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru