Abashakashatsi mu by’iruka ry’ibirunga batangaje ko ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kugaragaza ibimenyetso mbuzi ko gishobora kuruka bitari kera.
Amakuru ava mu biro ntaramakuru by’Abongereza Writers, byasuye kuri icyo kirungo, biganira n’abo bashakashatsi, byandika ko ibimenyetso by’imitingito n’izamuka ry’ubushyuhe biri kugaragara muri ako gace keregere Umujyi wa Goma ikirunga giherereyemo bituma bikekwa ko hazabaho irindi ruka nyuma y’iryaherukaga mu 2002.
Mu kwezi kwa Kanama 2020 hashyizwe ahagaragara inyigo yerekana ko ikirunga cya Nyiragongo ari cyo gihangayikishije cyane mu isi ndetse ko hagati ya 2024 na 2027 gishobora kongera kuruka. Ni nyuma gato y’uko mu 2017 nabwo iki kirunga cyagaragaje ibyotsi by’umuriro n’iby’umukara kimwe n’imitingito, abagituriye barimo n’igice cy’u Rwanda i Rubavu batangira gushya ubwoba ko cyaba kigiye kongera gusuka umuriro w’amazuku.
Ikirunga cya Nyiragongo kiramutse cyongeye kuruka cyahitana kikanangiza ibirushijeho kuba byinshi kuko ubwo giheruka mu 2002 ako kanya cyahitanye ubuzima bw’abantu 250 mu gihw abagera ku bihumbi 120 basigara ntaho kurambika umusaya.
Ibi byago byinshi biraterwa nuko abashakashatsi nta mikoro ahagije bafite yo kukigenzura umunsi ku wundi kuko n’inkunga ya Banki y’isi bakoreshaga yahagaze nyuma yuko bigaragaye ko irigitira mu mabiko menshi y’abo yanyuragaho ngo bayibagezeho.
Ibi byago byo guhitana benshi kandi byakongerwa n’uko ubu abaturage ba Goma bamaze kwikuba inshuro eshatu ugereranyije n’abari bahatuye mu 2002 ubwo Nyiragongo yabarukiragaho.
Kuva mu mwaka wa 1880 ikirunga cya Nyiragongo kimaze kuruka inshuro zirenga 34.


















