Nyuma y’icyumweru mu rugendo ruva i Goma rujya Afurika y’Epfo, kontineri yari itwaye imirambo y’abasirikare 14 ba Afurika y’Epfo baguye ku rugamba na M23 yagejejwe mu gihugu cyabo yakirwa mu cyubahiro cya Gisirikare.
Tariki 7 Gashyantare nibwo kontineri yari irimo imibiri y’abasirikare ba Afurika y’Epfo yemerewe kunyuzwa mu Rwanda ku mupaka wa Rubavu uhana imbibi na Repubulika ya Demokarsi ya Congo, DRC, ikomeza urugendo yerekeza ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda aho yari iteganyijwe gukomereza muri Afurika y’’Epfo.
Urugendo ntirwabahahiriye uko babiteganyaga, kuko hari hagiye gushira icyumweru iyo mibiri ikiri muri Uganda hibazwa icyabuze ngo igezwe Pritoria muri Afurika y’Epfo. Bamwe bavugaga ko icyo gihugu kitaratanga indege yo kujya kuyitwara abandi bakajya mu mpamvu za Politiki.
Kugeza iyo mibiri mu gihugu cyabo ni igikorwa Afurika y’Epfo yatangaje ko cyayigoye cyane, dore ko ubwo abo basirikare bapfaga imirambo yabo yajyanwe mu birindiro bigotewemo izindi ngabo za Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Goma wigaruriwe na M23.
Byakomeje gusakuzwa ko iyo mirambo ibitswe nabi, ku buryo yari itangiye kubora, maze Abadepite bashyira igitutu kuri Leta yabo, ngo harebwe uko yacyurwa, dore ko Afurika y’Epfo yari yarabuze inzira zo kuyinyuzamo ngo igere iwabo.
Nyuma y’iminsi mike Leta ya Afurika y’Epfo ishyizweho Igitutu n’Abadepite n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Cyril Ramaphosa, iyo mirambo yahawe inzira inyuzwa mu Rwanda, igikorwa Afurika y’Epfo yavugaga ko kiyisebeje nk’Igihugu gifite igisirikare cya mbere muri Afurika.
Nyuma yo kugezwa muri Uganda, imibiri y’abo basirikare yahise ikomereza muri Tanzania aho yurijwe indege ikamanukira ku kibuga cy’indege cy’ingabo za Afurika y’Epfo, yakirwa n’imiryango ya ba nyakwigendera n’abayobozi bakuru barangajwe imbere na Perezida Cyril Ramaphosa.
Mu muhango wo kubaha icyubahiro cya Gisirikare, wabaye tariki ya 13 Gashyantare 2025 nabwo hifashishijwe amafoto yabo, kuko amasanduku arimo iyo mirambo akigezwa ku kibuga cy’indege yurijwe imodoka zitwara imirambo, igatwarwa mu buruhukiro bwa gisirikare, aho izakurwa ijya gushyingurwa.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo yavuze ko n’ubwo hashize icyumweru bari mu cyunamo cy’Igihugu cyose, hakomeje kugaragara abanenga impamvu ingabo zabo ziri muri Congo, kandi zaroherejweyo binyuranye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, ahubwo bari bagiye kurwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo ishinjwa gukorana n’abagize umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.
Yavuze ko n’ubwo Igisirikare cyanenzwe kugira imbaraga nke mu kuba zakoherezwa mu mirwano, icy’ingenzi ari uko ba nyakwigendera bapfiriye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, cyakora avuga ko bagiye kurushaho gutyaza igisirikare cyabo no gushaka uko ingengo y’imari yakongerwa mu gisirikare.
Yahise ati, "N’ubwo hari abatunenze kuba ingabo zacu zaroherejwe muri Congo zidateguwe neza, twakoze ibyo twari dushoboye, ariko tugiye kwigira hamwe uko ingengo y’imari y’igisirikare cyacu yazamuka".
Ibyo byanashimangiwe na Perezida wa Afurika y’Epfo Ramaphosa, nawe wagaragaje ko yiyamye abagenda basebya Leta ko ititaye ku Gisirikare cyayo, nyamara kizwiho ibikorwa bihambaye byo gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Karere.
Yatanze urugero rw’ibikorwa by’ingabo ze muri Santarafurika zahanganyemo n’ibyihebe.
Yavuze ko bibabaje kubona mu gihe bari mu cyunamo, Ibitangazamakuru bimwe bya Afurika y’Epfo, byifatanyije n’abasebya Leta ku bushobozi butajyanye n’igihe mu kohereza ingabo mu bikorwa byo hanze y’Igihugu, kuko ngo bene izo mvugo zari zigamije gushegesha imitima y’imiryango ya ba nyakwigendera.
Afurika y’Epfo mu gisa no kugaragaza ko ibyo inengwa ko yakoze bitayiteye isoni cyangwa yari yabitekerejeho, yahise yohereza abandi basirikare muri DRCongo gukomeza gufatanya na FARDC ingabo za Leta mu kurwana na M23 kugira ngo izashyire iyambure ibice yigaruriye, nubwo ishobora kuza kuyammbura n’umujyi wa Bukavu uri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

























